Umuvugizi Wungirije w’umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Dr. Balinda Oscar, yatangaje ko abarwanyi b’uyu mutwe babonye intwaro nyinshi zitarakoreshwa, bivugwa ko zoherejwe n’igihugu cy’u Bubiligi, ubwo bari bageze mu gace ka Luvungi, mu ntera ya kilometero zitageze kuri 10 uvuye mu Mujyi wa Uvira.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru Imvaho Nshya, Dr. Balinda yavuze ko kwinjira kwa AFC/M23 muri Uvira bitari byateguwe nk’igikorwa cyo kwagura intambara, ahubwo byatewe n’ibitero by’igisirikare cya Leta ya Congo (FARDC) n’abo bafatanyije, byibasiraga ibice bari bamazemo igihe kirekire bari batuje.
Yagize ati: “Twari tumaze amezi agera kuri 10 muri Kamanyola no mu gice cya Katogota tutagize ikibazo. FARDC yaraduteye, itangira kohereza amabombe asenya inzu z’abasivili, hapfa n’abantu. Hari n’ibitero byaturukaga mu Burundi, bafatanyije. Twabonye ko tugomba kwirwanaho.”
Dr. Balinda avuga ko ari muri urwo rwego abarwanyi ba AFC/M23 bafashe intwaro berekeza mu Mujyi wa Uvira, anemeza ko ingabo bahanganye zagaragaje intege nke ku rugamba kubera kubura amahugurwa n’ubunararibonye.
Yagize ati: “Wazalendo ni abasivili b’amabandi bahawe intwaro batazi kuzikoresha. Nta mahugurwa bafite. N’izo ngabo zivugwa ko ari iz’u Burundi, akenshi ni Imbonerakure zambaye impuzankano y’igisirikare.”
Ku bijyanye n’intwaro bavuga ko babonye i Luvungi, Dr. Balinda yavuze ko zari zibitse mu nyubako y’ishuri, zigifunze mu makarito, zitari zatangira gukoreshwa ku rugamba.
Ati: “Twabisanze mu ishuri i Luvungi, bigifunze. Hari ibikoresho byatanzwe n’u Bubiligi, ntacyo mpisha. Ibyinshi mu bikoresho dukoresha tubikura ku rugamba, ibindi tukabigura ku ngabo za Leta ubwazo.”
Yongeyeho ko ibi byatumye mu bihe byashize humvikana inkuru z’abasirikare bakuru ba FARDC bajyanwa mu nkiko, bamwe bashinjwa guta intwaro ku rugamba abandi bakazigurisha.
Dr. Balinda kandi yanenze uruhare rw’u Bubiligi mu kibazo cya Congo, avuga ko igihugu cyabo gifitanye umubano wa hafi n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, uretse n’amateka y’ubukoloni.
Yagize ati: “Tshisekedi akijya ku butegetsi yasubije Congo mu maboko y’u Bubiligi. Politiki yose igendera ku mabwiriza yabwo. Urebye uko ajya kureba Umwami wabo, ni nk’umwana wo mu rugo.”
Yakomeje agira ati: “Abakurambere bacu barwaniye ubwigenge bw’igihugu, ariko ubu ni nk’aho byapfuye ubusa. Tumeze nk’abasubiye mu bihe byo mu 1958.”
Nubwo ashinja ubutegetsi bwa Kinshasa n’ababushyigikiye gukomeza intambara, Dr. Balinda yashimangiye ko AFC/M23 igishyigikiye inzira y’ibiganiro by’amahoro, ikaba idafite umugambi wo gufata igihugu cyose.
Ati: “Ntidufite gahunda yo gufata RDC. Icyo duharanira ni uburenganzira bw’Abanye-Congo, amahoro arambye n’igihugu kigendera ku butabera.”
Ibi bibaye mu gihe umutekano wo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ukomeje kuzamba, abaturage bakomeje kwimurwa n’intambara ihuza ingabo za Leta, imitwe yitwaje intwaro n’ingabo z’amahanga zivugwa muri ako karere.



