25.1 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAmakuruUvira yafashwe na AFC/M23/MRDP–Twitwaneho: Ifatwa ry’Umujyi risubiza Kivu y’Amajyepfo mu cyerekezo gishya...

Uvira yafashwe na AFC/M23/MRDP–Twitwaneho: Ifatwa ry’Umujyi risubiza Kivu y’Amajyepfo mu cyerekezo gishya cy’intambara

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

 

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23/MRDP–Twitwaneho) ryigaruriye umujyi wa Uvira nyuma y’imirwano ikaze yamaze iminsi ihanganishije ingabo za FARDC, iz’u Burundi, abarwanyi ba Wazalendo, FDLR ndetse n’Imbonerakure. Kwinjira kw’uyu mutwe mu mujyi kwabaye ku gicamunsi cyo ku wa kabiri, tariki ya 9 Ukuboza 2025, bikaba byahinduye ishusho y’intambara muri Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru aturuka mu baturage n’inzego z’umutekano muri Uvira yemeza ko Quartier Mulongwe, Secteur n’uduce dutandukanye tw’umujyi byamaze kugenzurwa na AFC/M23/MRDP–Twitwaneho. Gusa kuri ubu haracyari ibice bitarafatwa, birimo Kalundu n’agace ka Port.

Ifatwa rya Uvira ribaye nyuma y’uko uyu mutwe wari umaze kwigarurira ibice byose byo mu kibaya cya Rusizi, mu mirwano yatangiye mu ntangiriro z’icyumweru gishize. Iyi mirwano yasunitse ingabo za FARDC n’abo bafatanyaga mu burasirazuba bwa RDC, ibintu byahinduye imiterere y’ubutegetsi n’imikorere y’ingabo muri ako karere.

Amakuru yizewe avuga ko zimwe mu ngabo za FARDC, iz’u Burundi n’abarwanyi ba FDLR, Wazalendo ndetse n’Imbonerakure bahungiye mu Burundi, mu gihe abandi berekeje muri teritware ya Fizi ihana imbibi na Uvira.

Iyi ntsinzi ya AFC/M23/MRDP–Twitwaneho ku mujyi ukomeye uherereye ku mupaka wa RDC n’u Burundi ishyira Kivu y’Amajyepfo mu cyerekezo gishya cy’intambara. Abasesenguzi babibona nk’icyiciro gishya cy’impinduka zishobora kugira ingaruka ku mutekano, ubuhahirane n’imibanire y’akarere k’Ibiyaga Bigari, mu gihe imirwano ikomeje gukwira mu bice bitandukanye by’uburasirazuba bwa Congo.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here