Venezuela yinjiye mu bihe bikomeye kandi bidasanzwe mu mateka yayo ya politiki, nyuma y’ifatwa rya Perezida Nicolas Maduro n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igikorwa cyahungabanyije bikomeye imiyoborere y’igihugu n’umutekano w’akarere kose ka Amerika y’Epfo.
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 3 Mutarama 2026, Urukiko rw’Ikirenga rwa Venezuela rwatangaje icyemezo cyihutirwa gitegeka Visi Perezida Delcy Rodriguez gufata inshingano zo kuyobora igihugu by’agateganyo, hagamijwe gukomeza imikorere ya Leta no kwirinda icyuho mu buyobozi.
Urukiko rwasobanuye ko iki cyemezo kitasobanuye ko Nicolas Maduro yakuwe ku mwanya wa Perezida burundu, ahubwo ari igisubizo cyihutirwa cyashyizweho kubera ko adahari. Rwanavuze ko niba byemejwe ko atagishoboye kuyobora, amatora mashya ashobora gutegurwa mu minsi 30, nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga.
Hagati aho, itangazamakuru ryo muri Amerika ryemeje ko Nicolas Maduro n’umugore we Cilia Flores bageze i New York, aho bafungiwe muri gereza ya Metropolitan Detention Center (MDC) i Brooklyn, mu gihe bategereje kuburanishwa.
Maduro ateganyijwe kwitaba urukiko bwa mbere i Manhattan kuri uyu wa Mbere, aho ashinjwa ibyaha bikomeye birimo ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, iterabwoba n’icyaha mpuzamahanga cy’iyezandonke, ibyaha Amerika imaze imyaka imushinja.
Mu magambo yakomeje gukurura impaka zikomeye ku Isi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Venezuela izayoborwa by’agateganyo na Washington, kugeza igihe hazabonekera ubuyobozi bushya “bwemewe kandi butekanye”.
Aya magambo yakiriwe nabi n’impande nyinshi, aho bamwe bayabonamo kwivanga mu by’igihugu cyigenga, mu gihe abandi babona ko ari igikorwa kigamije gukura Maduro ku butegetsi burundu.
Nubwo Urukiko rw’Ikirenga rwamusabye gufata inshingano z’ubuyobozi by’agateganyo, Delcy Rodriguez yashimangiye ko Nicolas Maduro akiri Perezida wenyine wemewe na Venezuela, agaragaza ko igikorwa cya Amerika ari igitero ku busugire bw’igihugu.
Ibi byongereye urujijo ku hazaza h’imiyoborere, kuko igihugu kiri hagati y’ibyemezo by’urukiko, amagambo ya Washington, n’imyitwarire y’ubuyobozi buriho.
Mu mijyi itandukanye yo ku Isi, by’umwihariko aho hari abanya-Venezuela baba mu mahanga, hagaragaye imyigaragambyo n’ibyishimo bishimira ifatwa rya Maduro, cyane cyane i Miami, Buenos Aires na Santiago.
Ku rundi ruhande, ibihugu nka Mexique na Cuba byamaganye bikomeye igikorwa cya Amerika, bivuga ko cyahungabanyije amahoro n’umutekano wa Amerika y’Epfo. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Venezuela na we yashinje Amerika gukora igikorwa “cy’ubugizi bwa nabi bwa politiki”.
Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano karateganya inama idasanzwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Mutarama 2026, igamije gusuzuma ingaruka z’iki kibazo ku mutekano mpuzamahanga no kureba niba hakenewe imyanzuro yihutirwa.
Mu gihe ibihano bimwe by’ingendo z’indege byari byashyizweho muri Caraibes byakuweho by’agateganyo na Amerika, igihugu cya Venezuela kiracyari mu mwuka w’ubwoba, urujijo n’impaka za politiki.
Amaso y’Isi yose yerekejwe kuri Delcy Rodriguez, kureba niba azashobora kuyobora igihugu mu bihe bikomeye nk’ibi, no kureba niba Venezuela igiye kwinjira mu kindi cyiciro cy’amateka kizarangwa n’impinduka zikomeye cyangwa n’umwiryane ukomeye kurushaho.




