36.1 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAmakuruVera Sidika yahakanye yivuye inyuma ko Otile Brown ari se w’umwana

Vera Sidika yahakanye yivuye inyuma ko Otile Brown ari se w’umwana

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

Mugihe hashize imyaka myinshi Jacob Obunga wamenyekanye nka Otile Brown ari murukundo na Vera Shikwekwe Sidika, ibyuyu mubano bikaba byararangiye vuba, Otile yagiye anashinja Vera ko atwite inda ye nyamara uyu mugore akaba yarabyihakanye.

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Umunyamideri akaba n’umuherwe ndetse akaba anakunzwe n’abantu Vera Sidika abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yahakanye ko inda atwite ari iy’umuhanzi akaba n’umuhanzi Otile Brown. Yakomeje avuga ko yahoze yumva ibyo abantu bavuga ariko akabyima amatwi ariko aho bigeze bikaba byabaye byinshi.

Kuki abantu bakomeza kwizera ko Otile Brown ariwe se w’umwana we. Vera yanditse ibyo abafana bamuvugaho bamushinja kuba umubeshyi no kwanga kwemera ko Otile ari se w’umwana.

Vera Sidika nubwo akenshi yakundaga gushyira ibye kukarubanda ariko atifuza umwana we avugwa mu itangazamakuru, ari nabyo byatumye adatangaza se w’umwana uwo ariwe mu buryo bwo guha agaciro umwana we cyane ko ubuzima bw’umwana we ari ibanga.

Ni ibyingenzi ko tumenya ibyo umukunzi wacu acamo, ariko nanone singombwa kwinjira mu buzima bw’abandi mugihe batabishaka, ibi byagombye no gukorwa kuri Vera Sidika.

Latest stories

spot_img