Urukiko rwa Gisirikare rwa Goma ruri kuburanira i Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho ku wa 10 Ukuboza rwahamije abantu batandatu ibyaha bikomeye bitandukanye. Aba barimo abasirikare batatu, abarwanyi babiri ba VDP ndetse n’umuturage umwe.
Babiri mu basirikare ba FARDC bahamijwe icyaha cyo gutakaza imbunda n’amasasu y’intambara, maze urukiko rubahanisha igihano cy’urupfu. Uwa gatatu mu basirikare yakatiwe imyaka 15 kubera icyaha cya “desertion”, gisobanura guta inshingano za gisirikare mu gihe cy’intambara.
Mu barwanyi ba VDP, umwe yakatiwe imyaka 20 azira gufata ku ngufu, undi na we ahanishwa imyaka 20 kubera kubika imbunda n’amasasu y’intambara mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
📰 Also Read This:
Umuturage Kalongondjo Abia Héritier wahamijwe icyaha cyo kwica mukuru we akoresheje umuhoro, yakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubwicanyi yakoze ku bushake.
Ibi bihano bikomeye byafatiwe abaregwa mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje kurangwa n’umutekano muke watewe n’ibitero by’intambara hagati ya AFC/M23,n’ igisirikare cya leta ya Congo FRDC.





