27.7 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomePolitikeWalikale ikomeje kuba indiri y’Iterabwoba: Abaturage baratabaza AFC/M23 nyuma y’ibitero bikomeje bya...

Walikale ikomeje kuba indiri y’Iterabwoba: Abaturage baratabaza AFC/M23 nyuma y’ibitero bikomeje bya FARDC, FDLR na Wazalendo

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Teritwari ya Walikale, imwe mu zigize Intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikomeje kugaragara nk’agace karimo umutekano muke ukabije, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje kugirira nabi abaturage b’abasivili mu buryo bukomeje gutera impungenge.

Mu itangazo riherutse gusohorwa n’abahagarariye abaturage bo muri Walikale, bagaragaje ko bamaze igihe kirekire barimo gutotezwa n’imitwe ya FDLR, Wazalendo, ndetse n’abasirikare bamwe ba FARDC, ibintu bavuga ko byabambuye amahoro n’uburenganzira bwabo bw’ibanze.

Abo bahagarariye abaturage batangaje ko bageze aho bananirwa kwihanganira urugomo rudasiba, maze basaba ihuriro AFC/M23 gukora ibishoboka byose rigafata aka gace, mu rwego rwo kubakiza ibitero, ubwicanyi, gutwikirwa imitungo no guhungabanywa mu buzima bwa buri munsi.

Mu magambo yabo, bagize bati “Turambiwe kwicwa, gutwikirwa no guhohoterwa mu gihe Leta idukwiye kurinda ikomeje kudutererana. Nta kindi dusaba uretse kubohorwa.”

Iri tangazo rikomeza risaba AFC/M23 gukomeza kwigarurira ibindi bice bigenzurwa na Guverinoma ya Congo, hagamijwe kurengera abasivili no kubakuraho igitutu cy’imitwe yitwaje intwaro ikorana n’abayobozi bamwe b’igisirikare.

Ku rundi ruhande, ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko Walikale yabaye indiri ikomeye ya FDLR na Wazalendo, imitwe ivuga ko ifatanyije kandi igashyigikirwa na FARDC, bigatuma ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikomeza gukorerwa abaturage nta nkomyi.

AFC/M23 yavuze ko ubu bufatanye butuma abaturage bakomeza kubura umutekano, bakicwa, bakatwikirwa inzu, bagasahurirwa imitungo, ndetse bakamburwa uburenganzira bwabo bwa muntu mu buryo bukabije.

Ibi bivuzwe mu gihe amakuru aturuka muri Walikale agaragaza ko umutwe wa FDLR umaze iminsi ugaba ibitero bikomeye, birimo n’icyabaye mu gitondo cyo ku wa 15 Ukuboza 2025 mu gace ka Tuonane, kari muri gurupoma ya Waloa Loanda.

Muri icyo gitero, FDLR yatwitse umudugudu wose, inzu zirashya, abantu bane baricwa, abandi benshi bahunga berekeza mu midugudu baturanye, basiga imitungo yabo yose.

Amakuru avuga ko umwe mu bayobozi ba FDLR wiyita “Général Mudayongwa” ari we watanze amabwiriza y’icyo gitero, avuga ko ngo yaguze ubutaka muri ako gace abifashijwemo n’abayobozi.

Uyu muyobozi wa FDLR yasabye abaturage kuva muri ako gace kugira ngo ahakorere ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, ariko abaturage barabyanze, bavuga ko ari ubutaka bwabo gakondo batagomba kwimurwa.

Nyuma yo kwanga kwimurwa, Mudayongwa n’abarwanyi ayobora bagabye igitero gikomeye, batwika inzu zose z’abaturage, banarasa ku baturage n’imitwe yindi yitwaje intwaro yari hafi aho.

Mu bapfuye harimo abarwanyi babiri b’umutwe wa Mai Mai Kifuafua, usanzwe ubarizwa mu ihuriro rya Wazalendo, byatumye imitwe yombi ihangana bikomeye hifashishijwe intwaro nto n’iziremereye, bituma ubwicanyi n’ihungabana ry’umutekano byiyongera.

Ibi byose bibaye mu gihe tariki ya 27 Kamena 2025 u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byagiranye amasezerano y’amahoro, yumvikanisha ko umutwe wa FDLR ugomba gusenywa burundu, ndetse icyo gihe u Rwanda rwahise rukuraho ingamba z’ubwirinzi rwari rwarashyize ku mipaka.

Gusa nubwo ayo masezerano yasinywe, raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yasohotse tariki ya 8 Ukuboza 2025 yagaragaje ko nubwo Leta ya RDC yemeye gusenya FDLR, mu by’ukuri ingabo zayo zikomeje gukorana n’uyu mutwe mu ibanga.

Izo mpuguke zasobanuye ko nyuma y’itangazo FARDC yashyize hanze tariki ya 10 Ukwakira 2025, rivuga ko FDLR izasenywa, igisirikare cya RDC cyaciye mu gikari kimenyesha uyu mutwe ko ubufatanye buzakomeza, ibintu bikomeje gutera impungenge ku mutekano w’abasivili.

Abaturage bo muri Walikale bavuga ko aya makuru atuma barushaho gutakaza icyizere kuri Leta, kuko babona abo bakwiye kubarinda ari bo bakorana n’ababatsemba.

Benshi muri bo bavuga ko ari yo mpamvu biyambaje AFC/M23, babona nk’ishobora kubakuraho umutwaro w’imitwe ibahohotera, nubwo ibi nabyo bikomeje guteza impaka ku rwego mpuzamahanga.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here