Teritwari ya Walikale, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yongeye kwisanga mu mwuka w’ubwoba n’ihungabana ry’umutekano bikabije, nyuma y’amakuru yatangiye gucicikana mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, tariki ya 18 Ukuboza, atangaza ko umutwe wa FDLR wakiriye ubufasha bushya bwaturutse mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ayo makuru yatumye abaturage bo mu gace ka Busurungi, kari muri Gurupoma ya Waloa Loanda, bata ingo zabo mu bwoba bwinshi, bahungira mu bice bifatwa nk’aho byaba bifite umutekano usesuye, cyane cyane mu gace ka Hombo. Abenshi bahunze mu ijoro, batwaye ibyo bashoboye, abandi bagenda imbokoboko, baharanira gusa kurokoka.
Nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’ibanze abivuga, icyatumye icyoba kiyongera ni igihuha cyavugaga ko abarwanyi ba FDLR baturutse i Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo, berekeje mu gace ka Kamatembe, mu rwego rwo gufasha bagenzi babo bari mu mirwano n’umutwe witwaje intwaro wa Mai Mai Kifuafua, umaze iminsi ugaragara mu bice bitandukanye bya Walikale.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Gurupoma ya Waloa Loanda, wavuganye n’itangazamakuru, yemeje ko umubare munini w’abaturage wavuye i Busurungi ugana i Hombo, bashaka ahari umutekano ugereranyije n’aho bari basanzwe batuye. Yavuze ko ubwoba buri kwiyongera uko amasaha agenda ashira, bitewe n’amateka mabi abaturage bafitanye n’umutwe wa FDLR.
📰 Also Read This:
Aya makuru kandi agaragaza ko inyeshyamba za Mai Mai Kifuafua zavuye mu gace ka Nyarambwe, aho imirwano yari ikaze ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, bikaba byarateye impungenge ko intambara ishobora kwimukira mu bindi bice bituwe cyane n’abaturage b’abasivile.
Abaturage baganiriye n’abanyamakuru bavuze ko badafite icyizere cy’umutekano wabo, cyane cyane mu gihe amakuru avuga ko FDLR ishobora kongera kwinjira mu bice byegereye imijyi n’utugari dutuwe cyane. Bamwe bagaragaje ko kubona FARDC ihari bidahagije, bagasaba ko hashyirwa ingabo nyinshi kandi zifite ibikoresho bihagije.
Uyu muyobozi wo mu nzego z’ibanze yasabye ku mugaragaro ko Ingabo za FARDC ziri i Busurungi zongererwa ingufu byihuse, kugira ngo zibuze abarwanyi ba FDLR kwinjira muri uyu mujyi no mu bice byegereye abaturage, anasaba ko hakorwa amarondo ahoraho kugira ngo hato hataduka igitero gitunguranye.
Abaturage ba Busurungi bavuga ko ibikomere by’amateka bikiri bishya mu mitima yabo. Bibuka ko mu mwaka wa 2012, FDLR yakoreye ubwicanyi ndengakamere muri aka gace, aho abaturage benshi bishwe urw’agashinyaguro, abandi bagahunga burundu, imiryango igatatana, inzu zigatwikwa, n’imibereho ikangirika bikomeye.
Kugeza uyu munsi, ayo mateka aracyababera isomo rishaririye, ku buryo buri gihe havuzwe izina rya FDLR, abaturage bahitamo guhunga aho gutegereza kumenya niba amakuru ari impamo cyangwa ari ibihuha. Abenshi bavuga ko kwirwanaho hakiri kare ari byo byiza kurusha gutegereza kugirirwa nabi.
Ibi bibazo bya Walikale biza byiyongera ku ishusho rusange y’umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje kwiyongera, bigatuma abasivile baba imbohe z’intambara batagizemo uruhare.
Uko ibintu bihagaze, Walikale iracyari mu mwuka w’icyoba, abaturage barara bacunga amarondo mu ijoro, abandi bakomeza kuba mu buhunzi bw’imbere mu gihugu, bategereje kureba niba umutekano uzasubira mu buryo cyangwa niba bazakomeza kuba impunzi mu gihugu cyabo.






