Umuhanzikazi w’icyamamare muri Uganda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Spice Diana, ari mu Rwanda mu bihe byamuhiriye, aho yagaragaje ibyishimo n’amarangamutima yihariye atewe n’uburyo ari kwakirwa mu Murwa Mukuru, Kigali.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Gashyantare 2026, Spice Diana yifashishije urubuga rwe rwa Instagram, asangiza abamukurikira ko yaryohewe n’ikirere n’izuba rya Kigali, agaragaza ko ari ahantu hamuhaye amahoro n’ibyishimo bidasanzwe.
Yanditse ati: “Izuba riri kurabagirana i Kigali, ariko njye ndarushijeho kurabagirana. Ndanezerewe cyane kuba ndi hano. Hari ushaka ko dusangira ifunguro rya mu gitondo?”
Ubu butumwa bwahise bukurura amarangamutima menshi y’abafana be bo mu Rwanda, bagaragaje urukundo n’ishimwe bafitiye uyu muhanzikazi umaze kwigarurira imitima ya benshi mu karere.
Umuhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda
Spice Diana si izina rishya mu mitima y’Abanyarwanda. Mu Ukuboza 2024, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje urutonde rw’abahanzi yumvise cyane kuri Spotify muri uwo mwaka, aho Spice Diana yaje ku mwanya wa mbere.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko mu 2024 yumvise indirimbo 5,722 mu minota 49,574, kandi mu bahanzi 1,554 yumvise, Spice Diana ari we wamufasheho umwanya munini, aho yamaze iminota 1,226 yumva ibihangano bye.
Mu ndirimbo eshanu yumvise cyane, harimo ebyiri za Spice Diana zirimo ‘Siri Regular’ na ‘Ndi Mu Love’, bikagaragaza urukundo n’icyubahiro uyu muhanzikazi afitiwe mu Rwanda.
Abahanzi batanu ba mbere Minisitiri yumvise cyane ni Spice Diana, Aya Nakamura, Juma Jux, Vinka na Sheebah, ibintu bishyira Spice Diana mu cyiciro cy’abahanzi b’igitsina gore bafite ijwi rikomeye mu karere.
Inzira igoye y’ubuzima
Nubwo uyu munsi Spice Diana ari umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda no muri Afurika y’Iburasirazuba, urugendo rwe rw’ubuzima ntirwari rworoshye.
Mu kiganiro yigeze kugirana na Ruth Kalibbala Bwanika, yavuze ko atigeze akura arota kuba umuhanzi. Akiri muto, yabanye na se wabo wamutozaga gushyira imbere ishuri, akamushishikariza kurota imyuga nk’ubuganga cyangwa amategeko.
Icyakora, ubuzima bwaje guhinduka bikomeye ubwo nyina yatandukana n’uwo mugabo, bigatuma imibereho yabo isharira. Yisanze mu buzima bwo guhangana n’ubukene akiri muto, atuye mu bice bya Nakulabye na Kiwuunya, aho ubuzima bwari bukakaye.
Yibuka uko buri gitondo nyina yabarekaga bagasohoka bashaka icyo kurya, ari na ho yatangiye kumenyera ubuzima bwo mu muhanda, bwamwigishije gukomera no kwihagararaho.
Yagize ati: “Ubuzima bwo muri Nakulabye ntibwibandaga ku mashuri. Hari igihe nagombaga kwirwanaho ngo njye kwiga kuko nta mafaranga twagiraga, Mama akibanda gusa ku kudushakira icyo turya.”
Mu muryango wabo, Spice Diana ni we wenyine washoboye gukomeza ishuri, abikesha buruse yabonye, mu gihe abo bavukana be bari bararetse ishuri.
Mu bihe by’ibiruhuko, yakoraga imirimo itandukanye irimo no gukorera muri supermarket i Bakuli, agamije gufasha umuryango no kwiyishyurira ishuri.
Spice Diana avuga ko imyitwarire myiza n’ubwenge yakuye mu buzima bwo mu muhanda byamufashije guhura n’umugabo wamubereye umusingi w’icyizere.
Ubwo yari ageze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, yabuze amafaranga yo gukomeza ishuri, maze uwo mugabo amwishyurira ishuri muri Kampala Citizen College, i Namirembe Road, nibura ku gihembwe kimwe.
Yagize ati: “Yampaye amahirwe yo gusubira ku ishuri, ansezeranya ko akazi nakoraga kazantegereza. Ibyo byambereye intambwe ikomeye cyane mu buzima bwanjye.”
Ni muri urwo rugendo rutoroshye rwo guhuza ishuri, imirimo n’ubuzima bwo guharanira kubaho, aho inzozi zo gukora umuziki zatangiye gufata isura y’ukuri.
Uyu munsi, Spice Diana ni umwe mu bahanzi b’igitsina gore bubashywe cyane muri Uganda no mu karere, indirimbo ze zigakundwa mu Rwanda ku rwego rwo hejuru.
Kuba ari mu Rwanda muri ibi bihe, yakiriwe neza kandi akishimira Kigali, ni ikimenyetso cy’umubano ukomeje gukomera hagati ye n’abakunzi b’umuziki nyarwanda.
Kuva mu buzima bugoye bwa Nakulabye, kugera ku rubyiniro mpuzamahanga no ku rutonde rw’abahanzi bakunzwe n’abayobozi b’u Rwanda, Spice Diana ni urugero rufatika rw’uko umuhate, ukwihangana n’ubwenge bwo mu buzima bishobora guhindura amateka y’umuntu.



