33.6 C
Africa
Woensdag, Februarie 4, 2026
HomeImyidagaduroYampano aributsa ko ifungwa rya Djihad na Pazzo Man atari intsinzi, ahubwo...

Yampano aributsa ko ifungwa rya Djihad na Pazzo Man atari intsinzi, ahubwo ni isomo ku burenganzira bw’umuntu

Date:

Related stories

Perezida Kagame asaba abashakanye kwihangana, agaragaza ingaruka z’isenyuka ry’imiryango ku gihugu

  Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko atumva uburyo abantu babiri...

Uganda: Allan Kasujja yagizwe umwe mu bayobozi bakuru ba Leta

  Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umunyamakuru w’inararibonye...

Koreya y’Epfo: Uwahoze ari Madamu wa Perezida Kim Keon Hee yakatiwe igifungo azira ruswa

  Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye Kim Keon Hee,...
spot_imgspot_img

 

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, yatangaje ko atigeze na rimwe yishimira ifungwa ry’abantu bakurikiranyweho gusakaza amashusho ye y’ubwambure, barimo Djihad na Pazzo Man. Yashimangiye ko icy’ingenzi kuri we ari ukurengera icyubahiro n’ubuzima bwe bwite.

Ibi yabigarutseho nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, ku wa Gatatu tariki 17 Ukuboza 2025, rutegetse ifungwa ry’agateganyo ry’iminsi 30 rya Uzabakiriho Cyprien (Djihad), Ishimwe François Xavier, Kwizera Nestor (Pappy Nestor) na Ishimwe Patrick (Pazzo Man), mu gihe Kalisa John (KJohn) akomeje gukurikiranwa adafunze.

Aba bose bakurikiranyweho icyaha cyo gusakaza amashusho y’urukozasoni agaragaza Yampano n’umukunzi we bari mu gikorwa cy’abashakanye.

Mu kiganiro na GodFather, Yampano yavuze ko nubwo yubaha ibyemezo by’ubutabera, ifungwa ry’abandi atari intsinzi, ahubwo ari isomo rikomeye ku ngaruka zo guhohotera ubuzima bw’abandi, cyane cyane hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yagize ati:”Ntabwo ari ibintu byo kwishimira ngo mugenzi wawe bamufunze, ariko na none si ibintu byo kwishimira ko ubusa bwawe bwagiye ku gasozi bukagira n’ababigizemo uruhare. Gufungwa n’iyo myitwarire mibi, byose ni ubusa.”

Yampano yanavuze ko mu bo yatanze mu kirego, atari bose yari agamije ko bafungwa. Yasobanuye ko Pazzo Man ari we yashinje byimazeyo, mu gihe abandi bashyizwe mu dosiye kugira ngo iperereza rigire icyerekezo n’ishingiro.

Iki kibazo cyatangiye mu Gicurasi 2025, ubwo ayo mashusho yatangiraga kugaragara no gusakazwa ku mbuga zitandukanye. Ku bijyanye n’ifatwa ry’abakekwaho iki cyaha:

Pazzo Man yafashwe tariki 11 Ugushyingo 2025,K-John yafashwe tariki 14 Ugushyingo 2025,Djihad na Pappy Nestor bafashwe tariki 26 Ugushyingo 2025.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira, yatangaje ko iperereza rigikomeje, kandi ko uzagaragara wese wagize uruhare mu gusakaza ayo mashusho azagezwa imbere y’ubutabera

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here