Nyuma y’iminsi agarukwaho mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho yagiye hanze ari gutera akabariro n’umukunzi we, umuhanzi Yampano yongeye kugarukwaho nyuma y’andi mashusho amugaragaza ari kumwe n’undi mukobwa mu cyumba cya hoteli bambaye ubusa.
Aya mashusho, bivugwa ko yafatiwe muri hoteli, agaragaza Yampano ari kuvugana n’umuntu utazwi kuri ‘video call’, hanyuma akazahindukiza camera akamwereka umukobwa bari kumwe mu cyumba. Ibi byongereye impaka ku mbuga nkoranyambaga, cyane ko byakurikiye andi mashusho yari yaragiye hanze mbere.
Itangazamakuru ryagerageje kuvugana na Yampano ngo rigire icyo rimubaza kuri aya mashusho, ntiyabashije kwitaba telefone ye. Ariko ku mbuga nkoranyambaga, Yampano yanditse amagambo agaragaza agahinda k’ibihe arimo ndetse yicuza kugira inshuti zamuhemukiye, harimo n’umukunzi we.
Ati:”Ndashimira Imana yatumye ndangiza umwaka wa 2025 ndi amahoro, nubwo utari woroshye. Nahuye n’ibibazo byinshi by’urusobe ku buryo iyo hataba imbaraga zawe Mwami ubu mba ndi ahandi. Warakoze kunyereka abantu bihinduranya nk’inzoka, inshuti zuzuye uburyarya zose wazegejeyo kugeza no ku mukunzi wanjye, ariko nemeye ukuri niga kubyakira.”
Yampano yashimiye Imana kuba yamubaye hafi muri ibi bihe byari bigoye, yizeza abakunzi be ko umwaka wa 2026 agiye kuwutangira ari mushya, ari wenyine ariko afite amahoro yo mu mutima.
Ati:”Ubu ndinjira mu mwaka wa 2026 ndi mushya, ndi njyenyine, ariko mfite amahoro. Niringiye Imana, niteguye gutangira ubuzima bushya, niga ku byabaye. Mwami yobora inzira zanjye, unyegereze ibyiza, kandi ukomeze umpe amahoro.”
Aya makuru ajyanye n’andi mashusho akomeje kujya hanze mu gihe abafite urubanza ku byerekeye gusakaza amashusho yari yaragiye hanze, barimo Uzabakiriho Cyprien (Djihad), Ishimwe Patrick (Pazzo Man), Ishimwe François Xavier, na Kwizera Nestor (Pappy Nesta), bari kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.




