37.6 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomeImyidagaduroYampano mu bihe bikomeye, aciye amarenga ku iherezo ry’umubano we, nyuma y’andi...

Yampano mu bihe bikomeye, aciye amarenga ku iherezo ry’umubano we, nyuma y’andi mashusho yagize hanze

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

 

Nyuma y’iminsi agarukwaho mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho yagiye hanze ari gutera akabariro n’umukunzi we, umuhanzi Yampano yongeye kugarukwaho nyuma y’andi mashusho amugaragaza ari kumwe n’undi mukobwa mu cyumba cya hoteli bambaye ubusa.

Aya mashusho, bivugwa ko yafatiwe muri hoteli, agaragaza Yampano ari kuvugana n’umuntu utazwi kuri ‘video call’, hanyuma akazahindukiza camera akamwereka umukobwa bari kumwe mu cyumba. Ibi byongereye impaka ku mbuga nkoranyambaga, cyane ko byakurikiye andi mashusho yari yaragiye hanze mbere.

Itangazamakuru ryagerageje kuvugana na Yampano ngo rigire icyo rimubaza kuri aya mashusho, ntiyabashije kwitaba telefone ye. Ariko ku mbuga nkoranyambaga, Yampano yanditse amagambo agaragaza agahinda k’ibihe arimo ndetse yicuza kugira inshuti zamuhemukiye, harimo n’umukunzi we.

Ati:”Ndashimira Imana yatumye ndangiza umwaka wa 2025 ndi amahoro, nubwo utari woroshye. Nahuye n’ibibazo byinshi by’urusobe ku buryo iyo hataba imbaraga zawe Mwami ubu mba ndi ahandi. Warakoze kunyereka abantu bihinduranya nk’inzoka, inshuti zuzuye uburyarya zose wazegejeyo kugeza no ku mukunzi wanjye, ariko nemeye ukuri niga kubyakira.”

Yampano yashimiye Imana kuba yamubaye hafi muri ibi bihe byari bigoye, yizeza abakunzi be ko umwaka wa 2026 agiye kuwutangira ari mushya, ari wenyine ariko afite amahoro yo mu mutima.

Ati:”Ubu ndinjira mu mwaka wa 2026 ndi mushya, ndi njyenyine, ariko mfite amahoro. Niringiye Imana, niteguye gutangira ubuzima bushya, niga ku byabaye. Mwami yobora inzira zanjye, unyegereze ibyiza, kandi ukomeze umpe amahoro.”

Aya makuru ajyanye n’andi mashusho akomeje kujya hanze mu gihe abafite urubanza ku byerekeye gusakaza amashusho yari yaragiye hanze, barimo Uzabakiriho Cyprien (Djihad), Ishimwe Patrick (Pazzo Man), Ishimwe François Xavier, na Kwizera Nestor (Pappy Nesta), bari kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ubutumwa bwa Yampano

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here