29.5 C
Africa
Donderdag, Maart 5, 2026
HomeImyidagaduroYari akwiye kurokora ubuzima bw' abenshi, ahinduka umwicanyi_ Doctor Death yakatiwe igifungo...

Yari akwiye kurokora ubuzima bw’ abenshi, ahinduka umwicanyi_ Doctor Death yakatiwe igifungo cya burundu azira kuroga abarwayi

Date:

Related stories

Mediterane: Ubwato bw’Uburusiya butwara LNG Arctic Metagaz bwarohamye, Moscow ishinja Ukraine igitero cya drones

Ubwato bw’Uburusiya butwara umwuka kamere utunganyije (Liquefied Natural Gas...

Cuba mu Mwijima: Miliyoni z’abaturage Babuze amashanyarazi Nyuma y’ihungabana ry’uruganda rukuru

Miliyoni z’abaturage bo muri Cuba  kurubu bahanganye n’ibura ry’amashanyarazi...

Rwanda: Inama y’Abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’agateganyo ry’imfungwa 1,874

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu i Kigali iyobowe...

Gisagara: Umugabo akurikiranyweho kwica nyirarume bapfuye avoka enye

Umugabo wo mu Karere ka Gisagara ari mu maboko...
spot_imgspot_img

 

Uwahoze ari umuganga w’inzobere mu gutera ibinya (anaesthetist), Frédéric Péchier, w’imyaka 53, yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kuroga ku bushake abarwayi 30, muri bo 12 bahita bitaba Imana.

Iki gihano cyasomwe ku wa gatanu mu mujyi wa Besançon mu burasirazuba bw’u Bufaransa, nyuma y’urubanza rurerure rw’amaze amezi ane, rufatwa nk’urukomeye cyane mu mateka y’u Bufaransa ajyanye n’amakosa akomeye y’ubuganga.

Urukiko rwahamije Péchier icyaha cyo gushyira ibinyabutabire byica mu mifuka y’imiti (infusion bags) yagombaga guhabwa abarwayi bari mu bikorwa byo kubagwa, bigatuma bagira indwara zikomeye zitunguranye zirimo guhagarara k’umutima no kuva amaraso menshi.

Umurwayi muto kurusha abandi wari umwana w’imyaka ine, warokotse inshuro ebyiri umutima uhagaze mu gihe yari ari mu kubagwa bisanzwe mu 2016. Umurwayi mukuru kurusha abandi wahawe ubwo burozi, yari afite imyaka 89.

Ubushinjacyaha bwavuze amagambo akomeye bugira buti:“Uri ‘Doctor Death’, uri umurozi, uri umwicanyi. Wasize icyasha gikomeye ku mwuga w’ubuganga. Wahinduye iri vuriro irimbi.”

Ibyaha bya Péchier byaranzwe n’uburyo bwihariye: akenshi yajyaga yongerera umuti ibinyabutabire biteza ikibazo gikomeye ku murwayi, hanyuma akaza kwitambika mu gutabara, akigaragaza nk’uwarokoye ubuzima, bigatuma yiyubakira isura y’umuganga w’intwari.

Ariko inshuro 12 zose, ubwo gutabara ntibwagize icyo bumara, kuko abarwayi bapfuye.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Péchier yabikoraga agamije gusiga icyasha bagenzi be, by’umwihariko abo bakoraga mu rwego rwo gutera ibinya, abo bivugwa ko yari afitiye inzika.

Iperereza ryatangiye mu 2017, nyuma y’uko habonetse potasiyumu chlorure iri ku gipimo kirenze cyane mu mufuka w’umuti w’umugore wagize indwara y’umutima mu gihe yari ari kubagwa umugongo mu ivuriro rya Saint-Vincent.

Abagenzuzi basanze muri iryo vuriro impfu ziterwa n’indwara z’umutima mu gihe cyo gutera ikinya zari zikubye inshuro zirenga esheshatu ugereranyije n’uko bigenda mu gihugu hose, kandi impamvu yazo ikaguma itazwi.

Byongeye kugaragara ko igihe Péchier yajyaga gukorera ahandi, ibyo bibazo bigabanuka, akagaruka bikongera kugaruka, ndetse bigahagarara burundu amaze guhagarikwa mu 2017.

Umurwayi wa mbere uzwiho kuba yarahohotewe na Péchier ni Sandra Simard, wari ufite imyaka 36 mu 2008, warokotse by’igihe gito nyuma yo gutabarwa na we, ariko aza kugwa muri koma. Ibisubizo by’ibipimo byagaragaje ko potasiyumu yari irenze inshuro 100 igipimo cyemewe.

Mu rubanza, Péchier yahakanye ibyaha byose, avuga ko yubahirije indahiro ya Hippocrate, anongeraho ko atari umurozi. Icyakora, ubuhamya bwe bwagiye buhindagurika, bituma urukiko rutamugirira icyizere.

Yakatiwe gufungwa byibuze imyaka 22 mbere yo guhabwa uburenganzira bwo gusaba imbabazi, nubwo afite iminsi 10 yo kujurira.

Umuhanga mu mitekerereze ya muntu wo mu rukiko yamusobanuye nk’ufite imico ibiri ihabanye, isa n’iya Dr Jekyll na Mr Hyde: uruhande rugaragara nk’urwubaha kandi rwitonda, n’urundi rushobora gukora ibibi bikomeye. Mu 2014 no mu 2021, Péchier yagerageje kwiyahura.

Ni umugabo watandukanye n’umugore, ufite abana batatu. Yabwiye urukiko mbere y’uko icyemezo gisomwa ko impungenge ze zonyine ari ukurinda umuryango we. Abana be bararize igihe igihano cyasomwaga, we aguma acecetse.

Sandra Simard warokotse yagize ati: “Ni iherezo ry’inzozi mbi.”Jean-Claude Gandon na we ati: “Noneho tuzagira Noheli ituje.”

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here