39.8 C
Africa
Woensdag, Februarie 4, 2026
HomeAmakuruYari yarahanishijwe igihano cy' urupfu! Umujyanama wa Corneille Nangaa yarasiwe i Goma,...

Yari yarahanishijwe igihano cy’ urupfu! Umujyanama wa Corneille Nangaa yarasiwe i Goma, AFC/M23 yatangiye iperereza

Date:

Related stories

Perezida Kagame asaba abashakanye kwihangana, agaragaza ingaruka z’isenyuka ry’imiryango ku gihugu

  Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko atumva uburyo abantu babiri...

Uganda: Allan Kasujja yagizwe umwe mu bayobozi bakuru ba Leta

  Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umunyamakuru w’inararibonye...
spot_imgspot_img

 

Umwe mu bayobozi bakomeye ba AFC/M23, Magloire Paluku Kavunga, yarasiwe mu mujyi wa Goma mu ijoro ryo ku wa Gatatu n’abantu bataramenyekana, ahita ajyanwa ku Bitaro Bikuru bya Goma ari naho yaguye.

Amakuru yatangiye gucicikana mu masaha y’ijoro yemezaga ko Paluku, Umunyamakuru wamenyekanye cyane mu burasirazuba bwa RDC, ndetse wari Umujyanama mu by’Itumanaho wa Corneille Nangaa, yapfuye arashwe mu muhanda ubwo yari mu bikorwa bye bisanzwe.

Ihuriro AFC/M23 ryemeje urupfu rwe, rivuga ko hatangiye iperereza rigamije kumenya ababa babigizemo uruhare.

Magloire Paluku, w’imyaka 58, yavukiye i Butembo. Yabaye Umunyamakuru, umwanditsi w’ibitabo, umusizi n’umuhanzi, kandi ni we washinze Radio Kivu 1. Mbere yo kwinjira mu ihuriro rya Nangaa, yabaye Umujyanama mu bya Culture na Patrimoine muri Minisiteri y’Umuco ya RDC.

Yaherukaga gusohora indirimbo ijyanye n’intambara mu burasirazuba bwa Congo. Mu Nyakanga 2024, Paluku yahanishijwe igihano cy’urupfu adahari we n’abandi bayobozi ba AFC/M23 barimo na Corneille Nangaa.

 

Urupfu rwa nyakwigendera rwababaje benshi mu Mujyi wa Goma ,gusa ababishinzwe batangiye iperereza ngo hamenyekane abari inyuma y’ uru rupfu rw’ uyu munyamakuru wari ufite izina rikomeye muri uyu Mujyi .

 

Magloire Paluku,yapfuye arashwe N’ abantu bataramenyekana .

 

Magloire Paluku ni we urimo hagati kuri ubu yari Umujyanama mu by’Itumanaho wa Corneille Nangaa.
Iperereza ryatangiye ngo hamenyekane abahitanye nyakwigendera

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here