20.4 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAmakuruYari yarahanishijwe igihano cy' urupfu! Umujyanama wa Corneille Nangaa yarasiwe i Goma,...

Yari yarahanishijwe igihano cy’ urupfu! Umujyanama wa Corneille Nangaa yarasiwe i Goma, AFC/M23 yatangiye iperereza

Date:

Related stories

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....

Nduhungirehe ashinja ibihugu by’Iburengerazuba guhuma amaso ku bitero bya FARDC muri Minembwe

  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze bikomeye...

Ndayishimiye araburira Afurika: Ibihugu byari bihamye biri mu bibazo bikomeye bitewe n’akababaro k’Urubyiruko rw’aba-Gen Z

  Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangaje ko ikibazo cy’imyigaragambyo...
spot_imgspot_img

 

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Umwe mu bayobozi bakomeye ba AFC/M23, Magloire Paluku Kavunga, yarasiwe mu mujyi wa Goma mu ijoro ryo ku wa Gatatu n’abantu bataramenyekana, ahita ajyanwa ku Bitaro Bikuru bya Goma ari naho yaguye.

Amakuru yatangiye gucicikana mu masaha y’ijoro yemezaga ko Paluku, Umunyamakuru wamenyekanye cyane mu burasirazuba bwa RDC, ndetse wari Umujyanama mu by’Itumanaho wa Corneille Nangaa, yapfuye arashwe mu muhanda ubwo yari mu bikorwa bye bisanzwe.

Ihuriro AFC/M23 ryemeje urupfu rwe, rivuga ko hatangiye iperereza rigamije kumenya ababa babigizemo uruhare.

Magloire Paluku, w’imyaka 58, yavukiye i Butembo. Yabaye Umunyamakuru, umwanditsi w’ibitabo, umusizi n’umuhanzi, kandi ni we washinze Radio Kivu 1. Mbere yo kwinjira mu ihuriro rya Nangaa, yabaye Umujyanama mu bya Culture na Patrimoine muri Minisiteri y’Umuco ya RDC.

Yaherukaga gusohora indirimbo ijyanye n’intambara mu burasirazuba bwa Congo. Mu Nyakanga 2024, Paluku yahanishijwe igihano cy’urupfu adahari we n’abandi bayobozi ba AFC/M23 barimo na Corneille Nangaa.

 

Urupfu rwa nyakwigendera rwababaje benshi mu Mujyi wa Goma ,gusa ababishinzwe batangiye iperereza ngo hamenyekane abari inyuma y’ uru rupfu rw’ uyu munyamakuru wari ufite izina rikomeye muri uyu Mujyi .

 

Magloire Paluku,yapfuye arashwe N’ abantu bataramenyekana .

 

Magloire Paluku ni we urimo hagati kuri ubu yari Umujyanama mu by’Itumanaho wa Corneille Nangaa.
Iperereza ryatangiye ngo hamenyekane abahitanye nyakwigendera

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here