Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yongeye kwisanga mu bibazo bikomeye bya dipolomasi ku rwego rw’akarere, nyuma yo kwimwa ijambo mu nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu byo mu Muryango w’Akarere ka Afurika y’Amajyepfo (SADC), yabaye ku wa 17 Ukuboza 2025 hifashishijwe ikoranabuhanga rya video-conference.
Iki cyemezo kidasanzwe cyafashwe na SADC cyatewe n’uko Leta ya RDC yananiwe kwishyura umusanzu w’amafaranga yari yarasezeranyije guha ingabo z’uyu muryango zari zaroherejwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kurwanya umutwe wa M23, kuva mu mpera za 2023 kugeza mu ntangiriro za 2025.
Ingabo za SADC zari zigizwe n’abasirikare baturutse muri Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi, zari zaroherejwe muri Kivu y’Amajyaruguru mu rwego rwo gushyigikira Leta ya RDC mu rugamba rwayo rwo kurwanya M23.
Icyo gihe, Kinshasa yari yiyemeje gutanga umusanzu wa miliyoni 200 z’Amadolari ya Amerika ($200M) kugira ngo izi ngabo zibone ibikoresho, imishahara n’ibikenerwa mu kazi kazo.
📰 Also Read This:
Nyamara uko amezi yagiye ashira, byaje kugaragara ko RDC itubahirije ayo masezerano. Ibihugu byohereje ingabo byatangiye kugaragaza ko kudahabwa amafaranga byatumye ingabo zabyo zidakora neza inshingano zazo, bikanazisaba kwiyishyurira byinshi mu byari bikwiye gutangwa na Leta ya RDC.
Nyuma y’uko umutwe wa M23 wambuye Leta ya RDC umujyi wa Goma, ingabo za SADC zagumye mu bigo byazo biri mu nkengero z’uyu mujyi, mu gihe cy’amezi menshi, zifite imbogamizi zikomeye mu mikorere, bamwe mu basesenguzi bakabigereranya no kuba “nk’imfungwa z’intambara zitabaye mu ntambara”.
Mu 2025, nyuma y’ubwumvikane bwagezweho hagati ya M23 n’impande zabigizemo uruhare, izi ngabo zaje gutaha mu bihugu byazo hagati mu mwaka, zidasize inyuma igisebo cya politiki n’ikibazo cy’amadeni atarishyurwa.
Muri Kanama 2025, SADC yahaye Leta ya RDC integuza ikomeye, iyimenyesha ko igomba kwishyura byihuse ikirarane cya miliyoni 48$ cyari gisigaye kuri uwo musanzu. Uyu muryango wagaragaje ko mu gihe ayo mafaranga atakwishyurwa, RDC ishobora gufatirwa ibihano biteganywa n’amategeko agenga SADC, birimo no kugabanyirizwa uburenganzira mu nama z’uyu muryango.
Kuva icyo gihe, nta ntambwe ifatika yagaragaye y’uko Kinshasa yashatse gukemura iki kibazo, bituma umwuka urushaho kuba mubi hagati yayo n’ibihugu byari byarohereje ingabo.
Mu nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bya SADC yayobowe na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, Félix Tshisekedi yimwe amahirwe yo gufata ijambo, icyemezo cyafashwe nk’ikimenyetso gikomeye cy’uko SADC itakigirira icyizere Leta ya RDC.
Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barindwi barimo Cyril Ramaphosa (Afurika y’Epfo), Félix Tshisekedi (RDC), Duma Boko (Botswana), Col Michael Randrianirina (Madagascar), Daniel Chapo (Mozambique), Dr. Nentumbo Nandi-Ndaitwah (Namibia) na Hakainde Hichilema (Zambia).
Si ku rwego rw’abakuru b’ibihugu gusa byagaragaye, kuko no mu nama z’abaminisitiri n’inzobere zateguraga iyi nama, abahagarariye Leta ya RDC bari baramaze kwangirwa kuvuga, kubera ko Kinshasa yakomeje kwirengagiza kwishyura aya madeni.
Abasesenguzi ba politiki yo mu karere bagaragaza ko iki kibazo kitareba gusa amafaranga, ahubwo ari ikimenyetso cy’ihungabana rikomeye ry’imiyoborere n’icyizere RDC ifitanye n’abafatanyabikorwa bayo.
Kunanirwa kubahiriza amasezerano mpuzamahanga no gusuzugura integuza za SADC bishobora gutuma Kinshasa irushaho kwisanga mu kato ka dipolomasi.
Hari kandi impungenge ko ibi bishobora kugira ingaruka ku mikoranire y’akarere mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, cyane cyane mu gihe ingabo mpuzamahanga zigaragaje ko zitazongera koherezwa hatabayeho ibisobanuro byumvikana ku misanzu n’inshingano za Leta ya RDC.
Kwamburwa ijambo kwa Perezida Tshisekedi muri SADC bitanga amasomo akomeye ku buyobozi bwa RDC: ko politiki y’akarere idashingiye ku magambo gusa, ahubwo ishingiye ku kubahiriza amasezerano, inshingano n’ubunyamwuga mu miyoborere.
Mu gihe Kinshasa itafata ingamba zihuse zo kwishyura aya madeni no kongera kubaka icyizere n’ibihugu by’inshuti, RDC ishobora gukomeza guhura n’ingaruka zikomeye za dipolomasi, mu gihe umutekano w’Igihugu n’akarere wose ukomeje kuguma mu rungabangabo.




