Abakristo hirya no hino ku Isi, by’umwihariko abemera Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo, bizihije umunsi mukuru wa Noheli binyuze mu masengesho n’amateraniro atandukanye yo guhimbaza Imana no kuzirikana ivuka rya Yesu.
Noheli ni umunsi wihariye wizihiza ivuka rya Yesu Kristo, Imana yiyambuye ububasha bwayo ikigira umuntu, ikaza kubana n’abantu mu rwego rwo kubacungura no kubakura mu bubata bw’icyaha n’urupfu. Icyo kwigira umuntu gufatwa nk’intangiriro y’umugambi ukomeye wo gucungura ikiremwamuntu.
Mu Rwanda, insengero zari zuzuye abakristo bateraniye mu byishimo, baririmba, basenga, banumva Ijambo ry’Imana ryibutsaga abantu urukundo n’ubwitonzi byaranze kuza kwa Yesu mu isi.
Mu butumwa yatanze mu gitaramo cya Noheli cyabereye i Gatenga, Intumwa Paul Gitwaza, umuyobozi wa Zion Temple Celebration Center, yibukije abakristo ko kuvuka ubwa kabiri atari ubumenyi bwigwa mu mashuri asanzwe.
Yagize ati: “Kuvuka ubwa kabiri ntiwabyiga muri theology, anthropology cyangwa ubundi bumenyi; ubyigira muri Kaminuza yo mu ijuru.”
Yakomeje asobanura ko Yesu yazanye umwuka w’ubujyanama, kandi ko inama ze zitayobya kandi zidafite amakosa. Yavuze ko ari yo mpamvu abami bakomeye bo muri Bibiliya nka Dawidi bajyaga babanza kubaza Imana mbere yo gufata ibyemezo bikomeye, maze Imana ikabayobora ikabereka igihe cyo gutera, igihe cyo gutegereza cyangwa no kwitandukanya n’intambara.
Intumwa Gitwaza yashimangiye ko kujya inama ku Mana ari byo bituma abantu bagenda mu buzima bufite icyerekezo, kuko Imana ireba aho umuntu adashobora kureba. Ati: “Umwuka wo kujya inama ni wo Yesu yari afite, kandi abantu bose yagiriye inama byaciyemo.”
Mu yandi materaniro ya Noheli, Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, yagarutse ku butumwa bw’uko Yesu yasanze Isi iri mu mwijima w’icuraburindi cyatewe n’icyaha, ariko akaza ari umucyo uzana ibyiringiro n’ubugingo bushya.
Ku itorero ry’i Masoro, Intumwa Yoshua Ndagijimana Masasu yavuze ko kuza kwa Yesu mu Isi ari igikorwa cy’agaciro gakomeye, kirangwa no kwicisha bugufi gukomeye. Yasobanuye ko Yesu yiyambuye ikuzo rye ry’ubumana akambara umubiri w’umuntu, kugira ngo abashe gukiza abantu.Yagize ati: “Kuzamuka biraryoha, kubona promotion ni byiza, ariko kumanuka biragoye. Kuva mu bumana bwe akaza akambara umubiri, byari bigoye cyane kurusha uko yaduzamuye akatugira abana b’Imana.”
Yakomeje avuga ko izina rimushimisha kurusha ayandi ari ‘umuvandimwe wa Kristo’, ashimangira ko na Yesu ubwe atagira isoni zo kwita abamwemera abavandimwe be.
Intumwa Masasu yasoje avuga ko Kristo yambaye inyama n’amaraso kugira ngo abashe gupfa, ariko urupfu rwe rukaba rwarateguwe mu mugambi w’Imana, kuko yapfuye kugira ngo akure urupfu mu nzira y’abamwemera.



