36.1 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAmakuruYezu ashobora kuba yari afite umugore

Yezu ashobora kuba yari afite umugore

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

Umushakashatsi witwa Karen King wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko hagaragaye inyandiko yanditswe mu kinyejana cya kane igaragaza ko Yezu ashobora kuba yari atunze umugore.

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Kuri iyo nyandiko yanditswe na Yezu ubwe hari aho avuga ijambo ngo “…Umugore wanjye…” ibyo bikaba aribyo biherwaho bavuga ko ayo mateka Bibiliya itabashije kwandika ashobora kuzajya ku mugaragaro.

Karen King avuga ko nubwo Bibiliya igaragaza Yezu nk’umuntu utarigeze ashaka umugore nayo ntabimenyetso bifatika itanga byatuma nta bundi bushakashatsi bukorwa.

Iyo nyandiko Karen Kingi azagenderaho akora ubushakashatsi ku buzima bwa Yezu ngo ishobora kuba yarandikiwe mu gihugu cya Misiri (Egypte) cyangwa se muri Siriya (Syrie); nk’uko tubikesha ikinyamakuru New York Times.

Karen King avuga ko amakuru avuga ko Yezu atigeze ashaka umugore yatangiye kwandikwa mu myaka 200 nyuma ya Yezu biturutse ku witwa Clément d’Alexandrie umuhanga mu birebana n’iyobokamana, bishobora kuzavuguruzwa n’ubwo bushakashatsi avuga ko azashyira ahagaragara muri Mutarama 2013.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here