Abdulahi Rukayat Oluwaremilekun, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Ewatomilola, akomeje kuba inkuru ivugwa cyane nyuma yo gutangaza ko yiyambaje abaganga bakamukuramo imbavu enye muri 24 agize, avuga ko yabikoze kugira ngo agire mu nda hato n’ikibuno kigaragare neza.
Ni inkuru yatangiye gukwirakwira cyane kuva mu Ugushyingo 2025, ubwo amashusho ye yatangiraga gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza impinduka avuga ko zakozwe ku mubiri we. Ewatomilola, ufite imyaka 23, yavuze ko icyemezo yafashe cyamufashije guhindura isura ye ku buryo byamugiriye akamaro mu kazi akora ko gushyira amashusho y’abantu bakuru ku mbuga zitandukanye.
Uyu mukobwa avuga ko kuri ubu ashobora kwinjiza amafaranga ari hagati ya miliyoni 5 na 8 z’Amanaira ku kwezi, ayakuye mu bucuruzi bw’amashusho acuruza abinyujije ku rubuga nka All Access Fans, aho akurura abafatabuguzi benshi bitewe n’uko agaragara.
Icyakora, ibi avuga ntibyemerwa n’abahanga mpuzamahanga mu bijyanye no kubaga no guhindura imiterere y’imibiri y’abantu. Abo bahanga bagaragaza ko kuvuga ko umuntu yakurwamo imbavu enye bikamworohera gukomeza ubuzima busanzwe ari ibintu bigoye kwemera ku rwego rw’ubuvuzi.
Bavuga ko mu bihe bidasanzwe, umuntu ashobora gukurwamo imbavu ebyiri zo hasi ku ruhande rumwe, kandi nabyo bigakorwa mu buryo bwitondewe cyane, hagamijwe kurengera ubuzima bwe no kwirinda ingaruka zikomeye zaterwa no kubura ubwirinzi bw’ibice by’ingenzi by’umubiri.
Iyi nkuru ya Ewatomilola yakomeje guteza impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bayifata nk’ukwigaragaza gukabije hagamijwe kwamamara n’inyungu, mu gihe abandi bagaragaza impungenge ku butumwa butangwa ku rubyiruko ku bijyanye n’imiterere y’umubiri n’ingaruka zishobora guterwa no kuwuhindura mu buryo bukabije.



