38.4 C
Africa
Dinsdag, Februarie 3, 2026
HomeImyidagaduroYizeye Arsenal birangira imusize iheruheru_Umunyarwenya Oga Obinna atakaje arenga miliyoni 11 Frw...

Yizeye Arsenal birangira imusize iheruheru_Umunyarwenya Oga Obinna atakaje arenga miliyoni 11 Frw mu mukino wa Man United

Date:

Related stories

Perezida Kagame asaba abashakanye kwihangana, agaragaza ingaruka z’isenyuka ry’imiryango ku gihugu

  Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko atumva uburyo abantu babiri...

Uganda: Allan Kasujja yagizwe umwe mu bayobozi bakuru ba Leta

  Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umunyamakuru w’inararibonye...

Koreya y’Epfo: Uwahoze ari Madamu wa Perezida Kim Keon Hee yakatiwe igifungo azira ruswa

  Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye Kim Keon Hee,...
spot_imgspot_img

 

Umunyarwenya w’Umunyakenya, Oga Obinna, ari mu gihombo gikomeye nyuma yo gutakaza amafaranga arenga miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda, yari yateze ku mukino ukomeye wa Premier League wahuje Arsenal na Manchester United, warangiye Man United itsinze.

Mbere y’uyu mukino wari witezwe na benshi, Obinna yari yatangaje ko agiye gushyira amafaranga menshi ku ntsinzi ya Arsenal, nubwo azwi nk’umukunzi wa Manchester United. Icyo cyemezo yagishingiye ku nama yagiriwe n’abasesenguzi batatu b’umupira w’amaguru, bamwemeje ko Arsenal yari ifite amahirwe menshi yo gutsinda.

Obinna yari yashoye miliyoni 1 y’amashilingi ya Kenya, yizeye ko ashobora kubona inyungu ingana na miliyoni 1.6 KSh mu gihe Arsenal iba itsinze. Icyakora, ibyishimo bye byabaye iby’igihe gito.

Arsenal yatangiye umukino neza, ibona igitego cya mbere mu gice cya mbere binyuze ku mupira Jurrien Timber yashyize mu izamu, ubanje gushotwa kuri Lisandro Martínez. Nyuma y’iminota irindwi gusa, Manchester United yahise yishyura igitego cyatsinzwe na Bryan Mbeumo.

Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, Patrick Dorgu yatsinze igitego cya kabiri cya Man United ku ishoti rikomeye, bituma umukino uhindura isura. Arsenal yakomeje gushaka kwishyura, ibona igitego cyo kunganya ku munota wa 84 cyatsinzwe na Mikel Merino mu kavuyo k’imbere y’izamu.

Icyakora, ibyishimo bya Arsenal n’abafana bayo byamaze akanya gato, kuko ku munota wa 87, Matheus Cunha yatsinze igitego cya gatatu cya Manchester United, gihita gishyira akadomo ku mukino.

Uyu musaruro watumye Oga Obinna atakaza amafaranga yose yari yateze. Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga mu masaha yakurikiye umukino, yagaragaje uyu munyarwenya ari mu kabari areba umukino ari kumwe n’abandi bafana, asa n’uwatunguwe bikomeye, anasumira intoki, agaragaza akababaro ko gutakaza ayo mafaranga menshi.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here