20.4 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeIyobokamanaYubile y’imyaka 125 y’Ivanjili mu Rwanda: Ubutumwa bukomeye bwa Papa Leo XIV...

Yubile y’imyaka 125 y’Ivanjili mu Rwanda: Ubutumwa bukomeye bwa Papa Leo XIV bwatangiwe kuri Stade Amahoro

Date:

Related stories

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....

Nduhungirehe ashinja ibihugu by’Iburengerazuba guhuma amaso ku bitero bya FARDC muri Minembwe

  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze bikomeye...

Ndayishimiye araburira Afurika: Ibihugu byari bihamye biri mu bibazo bikomeye bitewe n’akababaro k’Urubyiruko rw’aba-Gen Z

  Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangaje ko ikibazo cy’imyigaragambyo...
spot_imgspot_img

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 6 Ukuboza 2025, kuri Stade Amahoro i Remera habereye ibirori bikomeye byo gusoza Yubile y’impurirane y’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda n’iya 2025, Kristu acunguye isi. Ni umunsi w’ikirenga wahuje abakirisitu ibihumbi n’abayobozi bakuru ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Ibirori byatangijwe n’Igitambo cya Misa cyaturiwe muri stade, kiyobowe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda. Muri ibi birori kandi hari abepiskopi baturutse mu gihugu hose no mu bihugu by’abaturanyi, ndetse n’intumwa ya Papa mu Rwanda, Mgr Arnaldo Sánchez Catalán. Abapadiri, abihayimana n’abakirisitu baturutse mu madiyosezi yose icyenda y’u Rwandahamwe n’abandi bavuye mu mahangabahatanye kugira uyu munsi uw’ivugurura ry’ukwemera.

Ubutumwa bwihariye bwa Papa Leo XIV bwashyize Stade Amahoro mu mwuka w’ibyishimo

Mu butumwa Nyirubutungane Papa Leo wa XIV yageneye Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda, bwashyizweho umukono na Karidinali Pietro Parolin, Umunyamabanga wa Vatican, bugasomwa na Mgr Arnaldo Sánchez Catalán, Papa yifurije Abanyarwanda Yubile Nziza kandi ashima urugendo rw’ukwemera bamaze imyaka 125.

Ati:

“Ni ibyishimo byinshi Nyirubutungane Papa Leo wa XIV yifatanyije na Kiliziya yo mu Rwanda mu gushimira Imana muri iyi Yubile idasanzwe. Yibuka kandi agashimira abamisiyoneri ba mbere baje kugeza Inkuru Nziza ku Banyarwanda, n’abandi bose bagize uruhare mu gushinga imizi k’ubutumwa mu gihugu.”

Icyo Papa yasabye Abanyarwanda muri iyi Yubile y’amateka

Papa Leo wa XIV yashimangiye ko iyi Yubile ari umwanya wo kongera kwiyegurira Imana no kongera imbaraga mu bumwe, mu bwiyunge no mu mahoro.

Yagize ati:

“Ndabashishikariza gukomeza gushikama ku Ijambo ry’Imana. Twese duhamagariwe gusangira impano twahawe ngo tubashe kubaka ubumwe muri Kristu.”

Yanibukije akamaro k’imiryango y’abakirisitu nk’izingiro ry’ubumwe bw’ubwoko n’ishami rishyigikira urubyiruko mu rugendo rw’ukwemera.

Ati:

“Imiryango yanyu ikomeze kuba isoko y’ibyiringiro ku rubyiruko n’abashaka kunga ubumwe n’Imana.”

Umugisha wa Papa ku Banyarwanda

Mu gusoza ubutumwa bwe, Papa yabaragije Umubyeyi Bikira Mariya n’abatagatifu babarinda, abasaba gukomeza kuba abatoni b’amahoro n’ubuvandimwe mu gihugu.

Yarangije agira ati:

“Abikuye ku mutima, Nyirubutungane Papa Leo wa XIV abahaye umugisha wa gishumba, nk’ikimenyetso cy’imbaraga n’ibyishimo muri Nyagasani.”

Amafoto: Kinyamateka

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here