Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 6 Ukuboza 2025, kuri Stade Amahoro i Remera habereye ibirori bikomeye byo gusoza Yubile y’impurirane y’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda n’iya 2025, Kristu acunguye isi. Ni umunsi w’ikirenga wahuje abakirisitu ibihumbi n’abayobozi bakuru ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Ibirori byatangijwe n’Igitambo cya Misa cyaturiwe muri stade, kiyobowe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda. Muri ibi birori kandi hari abepiskopi baturutse mu gihugu hose no mu bihugu by’abaturanyi, ndetse n’intumwa ya Papa mu Rwanda, Mgr Arnaldo Sánchez Catalán. Abapadiri, abihayimana n’abakirisitu baturutse mu madiyosezi yose icyenda y’u Rwandahamwe n’abandi bavuye mu mahangabahatanye kugira uyu munsi uw’ivugurura ry’ukwemera.
Ubutumwa bwihariye bwa Papa Leo XIV bwashyize Stade Amahoro mu mwuka w’ibyishimo
Mu butumwa Nyirubutungane Papa Leo wa XIV yageneye Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda, bwashyizweho umukono na Karidinali Pietro Parolin, Umunyamabanga wa Vatican, bugasomwa na Mgr Arnaldo Sánchez Catalán, Papa yifurije Abanyarwanda Yubile Nziza kandi ashima urugendo rw’ukwemera bamaze imyaka 125.
📰 Also Read This:
Ati:
“Ni ibyishimo byinshi Nyirubutungane Papa Leo wa XIV yifatanyije na Kiliziya yo mu Rwanda mu gushimira Imana muri iyi Yubile idasanzwe. Yibuka kandi agashimira abamisiyoneri ba mbere baje kugeza Inkuru Nziza ku Banyarwanda, n’abandi bose bagize uruhare mu gushinga imizi k’ubutumwa mu gihugu.”
Icyo Papa yasabye Abanyarwanda muri iyi Yubile y’amateka
Papa Leo wa XIV yashimangiye ko iyi Yubile ari umwanya wo kongera kwiyegurira Imana no kongera imbaraga mu bumwe, mu bwiyunge no mu mahoro.
Yagize ati:
“Ndabashishikariza gukomeza gushikama ku Ijambo ry’Imana. Twese duhamagariwe gusangira impano twahawe ngo tubashe kubaka ubumwe muri Kristu.”
Yanibukije akamaro k’imiryango y’abakirisitu nk’izingiro ry’ubumwe bw’ubwoko n’ishami rishyigikira urubyiruko mu rugendo rw’ukwemera.
Ati:
“Imiryango yanyu ikomeze kuba isoko y’ibyiringiro ku rubyiruko n’abashaka kunga ubumwe n’Imana.”
Umugisha wa Papa ku Banyarwanda
Mu gusoza ubutumwa bwe, Papa yabaragije Umubyeyi Bikira Mariya n’abatagatifu babarinda, abasaba gukomeza kuba abatoni b’amahoro n’ubuvandimwe mu gihugu.
Yarangije agira ati:
“Abikuye ku mutima, Nyirubutungane Papa Leo wa XIV abahaye umugisha wa gishumba, nk’ikimenyetso cy’imbaraga n’ibyishimo muri Nyagasani.”

Amafoto: Kinyamateka






