Goma, 1 Nzeri 2025 – Umunyapolitiki Moïse Nyarugabo ukomoka i Minembwe yatangaje ko ingabo z’u Burundi zirenga ibihumbi 10 zoherejwe mu misozi miremire ya Minembwe no mu bice biyegereye, aho ngo zifatanyije na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), imitwe ya Mai Mai n’Interahamwe mu mugambi wo kurimbura Abanyamulenge.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Goma, Nyarugabo yavuze ko uyu mugambi watangiye mu 2017, ukaba umaze guhitana ibihumbi by’abantu, imidugudu irenga 400 igasenywa, ndetse inka zigera ku bihumbi 500 zinyagwa. Abaturage benshi ngo bahungiye mu Rwanda, u Burundi, Uganda na Kenya, abandi bajya mu mpunzi mu bihugu bya kure.
Avuga ko Leta y’u Burundi yitwaza ko irwanya umutwe wa RED Tabara, ariko ikifatanya n’abanzi b’Abanyamulenge mu kubica no gusenya imidugudu yabo. Anashinja drones ziva i Bujumbura na Kisangani kuba zimaze iminsi zirasa abaturage bo muri Minembwe.
📰 Also Read This:
Nyarugabo yasabye u Burundi kureka kuba mu mugambi wa RDC, ahubwo niba burwanya RED Tabara bukabikorana na MRDP-Twirwaneho, umutwe uvuga ko uharanira kurinda Abanyamulenge.
Yavuze kandi ko bamwe mu Banyamulenge bakorana na Leta ya RDC, barimo Lt Gen Pacifique Masunzu na Minisitiri Alexis Gisaro, *“barwaye Syndrome de Stockholm”*, asobanura nk’indwara ituma umuntu yemera ubugizi bwa nabi bukorerwa ubwoko bwe.
Nyarugabo yasabye umuryango mpuzamahanga guhagarika umugambi wo kurimbura Abanyamulenge, avuga ko nibakomeza kwirengagizwa, bazakomeza kwirwanaho.
Ati: “Abanyamulenge ntituzemera gushirira ku icumu. Abatwica bazabibazwa, n’iyo baba i Kinshasa.”