24.2 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomeImyidagaduroNyuma y’amatora, umuziki uraza – Iryn Namubiru

Nyuma y’amatora, umuziki uraza – Iryn Namubiru

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

 

Umuhanzikazi ukunzwe cyane muri Uganda, Iryn Namubiru, yijeje abakunzi b’umuziki we ko hari umushinga mushya utegerejwe, abasaba kwihangana mu gihe igihugu cyitegura amatora ateganyijwe ku wa 15 Mutarama.

Namubiru yatangaje ko yamaze gutunganya EP nshya igizwe n’indirimbo zigera kuri esheshatu, ariko ahitamo kuyisubika kubera igihe cy’amatora, avuga ko ari igihe abantu bahuze cyane ku buryo umuziki mushya utabona umwanya uhagije wo kwitabwaho no kugera ku bafana uko bikwiye.

Ati: “Mfite EP yiteguye ifite indirimbo nka esheshatu, ariko sinshobora gusohora umuziki mu gihe gihuze nk’iki. Nyuma y’amatora, umuziki uzaza.”

Uyu muhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo ubutumwa n’amarangamutima akomeye, yanagarutse ku ndirimbo ye iheruka yise “Jajja”, avuga ko ari indirimbo yihariye yahariye ba nyogokuru.

Yasobanuye ko “Jajja” igaragaza uruhare rukomeye ba nyogokuru bagira mu kurera abazukuru, cyane cyane mu gihe abandi baba bahugiye mu byishimo n’imirimo yabo ya buri munsi.

Ati: “Iyo isi iba ihugiye mu kwinezeza, akenshi ba nyogokuru ni bo basigara barera ibyo abandi basize. Icyihariye ni uko urukundo rwabo rutigera rushira; babikora babikunze kandi babishimira.”

Iryn Namubiru yavuze ko nyuma y’amatora azahita atangira gushyira hanze imishinga mishya, ibintu abafana be bamaze igihe bategereje n’amatsiko menshi.

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here