23.9 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomeAmakuruMINEMBWE yashyizwe mu murongo w’intambara! Sukhoi, drones n’imiriro mu midugudu y’abanyamulenge

MINEMBWE yashyizwe mu murongo w’intambara! Sukhoi, drones n’imiriro mu midugudu y’abanyamulenge

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Gashyantare 2026, amakuru aturuka mu misozi ya Mulenge, muri teritwari ya Minembwe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko habaye ibitero bikomeye byagabwe ku baturage b’Abanyamulenge batuye mu midugudu ya Kalingi, Bidegu na Gahwela.

Abaturage n’abayobozi bo muri ako gace bavuga ko ingabo zihuriro rya leta ya RDC, zirimo FARDC, FDNB, Wazalendo, FDLR ndetse n’abacanshuro, zagabye igitero mu rukerera, zifashishije intwaro ziremereye zirimo indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi Su-25, kajugujugu ndetse na drones. Amajwi y’amasasu n’ibisasu byavuzwe mu misozi myinshi, bituma abaturage bahungira mu bihuru no mu misozi.

Amakuru ataremezwa ku mugaragaro n’ubuyobozi bwa Kinshasa avuga ko amazu menshi yatwitswe, ibikorwa remezo birangirika, kandi ko hari abaturage bakomerekeye muri ibyo bitero, barimo abana. Hari kandi raporo zivuga ku matungo yangiritse cyangwa yishwe muri ayo makimbirane.

Ku rundi ruhande, bamwe mu baturage bavuga ko ihuriro rya MRDP-Twirwaneho rifatanyije na AFC/M23 ryagerageje gusubiza inyuma ibyo bitero, mu gihe imirwano yakomeje mu bice bitandukanye bya Minembwe. Icyakora, ayo makuru aracyari mu rwego rwo kugenzurwa, kuko impande zitandukanye zitanga imibare n’amakuru atandukanye ku byabaye.

Umutekano muri Minembwe ukomeje kuba muke, aho abaturage benshi basaba ubuyobozi bw’igihugu n’imiryango mpuzamahanga gutabara no kubarindira uburenganzira n’ubuzima. Kugeza ubu, nta tangazo rirambuye riratangazwa na leta ya RDC ku byerekeye ibyo bitero.

Amakuru aracyakusanywa ku mibare y’abamaze guhitanwa n’abakomerekeye muri iyi mirwano, mu gihe impungenge zikomeje kwiyongera ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo.

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here