24.2 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomeAmakuruBertrand Bisimwa ashinja Kinshasa kurenga ku gahenge, avuga ko yahisemo inzira y’intambara...

Bertrand Bisimwa ashinja Kinshasa kurenga ku gahenge, avuga ko yahisemo inzira y’intambara mu Burasirazuba bwa Congo

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Perezida w’umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bwongeye kurenga ku masezerano y’agahenge, ashinja ingabo za Leta gutangiza ibitero bikomeye kandi byateguwe ku mirongo yose y’urugamba mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Mu butumwa yashyize ahagaragara, Bisimwa yavuze ko ibyo bitero bigaragaza icyemezo cya Kinshasa cyo guhitamo inzira ya gisirikare aho gushakira umuti w’ikibazo binyuze mu biganiro.

Yagize ati:“Turabona ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwongeye kurenga ku gahenge, butangiza ibitero byagutse ku mirongo yose y’urugamba ndetse no hanze yayo. Iki ni igikorwa cyateguwe kandi cyagutse, kigaragaza icyemezo cyafashwe cyo guhitamo inzira y’intambara.”

Yakomeje agaragaza impungenge z’uko nta gikorwa gifatika kiragaragara cyakozwe kugira ngo ibyo bitero bihagarare, avuga ko nta kwamagana cyangwa igitutu cyashyizwe kuri Leta ya Congo byigeze bitangazwa ku mugaragaro.

Yagize ati: “Ntitwabura kugaragaza impungenge zacu zikomeye ku kuba kugeza ubu nta gikorwa kigaragara kigamije guhagarika ako kanya ibi bitero bya Leta. Nta kwamagana ku mugaragaro, nta n’icyemezo kigaragara cyafashwe kugira ngo hirindwe ko ibintu birushaho kuzamba.”

Bisimwa yanavuze ko guceceka kw’imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bikurikirana ikibazo cya Congo bishobora guteza impungenge, avuga ko binyuranye n’uburyo bwihuse ayo mahanga yitwara iyo M23 ivuze ko iri kwirwanaho.

Yagize ati: “Uku guceceka gutandukanye cyane n’uburyo bwihuse, dushaka   ibisubizo iyo umutwe wacu ugerageje gukoresha uburenganzira bwawo bwo kwirwanaho mu gihe ugabweho ibitero bitaziguye.”

Aya magambo aje mu gihe imirwano ikomeje kuvugwa mu bice bitandukanye by’uburasirazuba bwa RDC, mu gihe impande zihanganye zikomeje gushinjanya kurenga ku masezerano y’agahenge, nubwo hari imbaraga za dipolomasi zikomeje gushyirwamo ngo haboneke igisubizo kirambye.

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here