29.4 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomePolitikeBakubiswe bahinduka ubusa imbere ya M23 - Umuhuza bikorwa wa M23, Benjamin...

Bakubiswe bahinduka ubusa imbere ya M23 – Umuhuza bikorwa wa M23, Benjamin Mbonimpa, yahishuye ibyabaye ku ihuriro ry’ingabo za RDC na SADC.

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Umuhuzabikorwa w’umutwe wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Benjamin Mbonimpa, yigambye gukubita ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa ku bufatanye n’iza SADC mu rugamba rwo kuri uyu wa mbere, avuga ko baruhuriyemo n’uruva gusenya. 

Uy’u munsi ku wa mbere, tariki ya 22/01/2024, ndetse n’ejo ku Cyumweru, Ingabo za RDC n’abayifasha kurwana aribo FDLR, Wagner, SADC, ingabo z’u Burundi, batsinzwe bidasubirwaho n’Ingabo za ARC/M23. 

Ni mu mirwano ikomeje kubahanganisha muri Karuba no mu nkengero zayo muri teritware ya Masisi, na Kibumba, muri teritware ya Nyiragongo ndetse n’imirwano yabaye uy’u munsi, nubundi yabereye muri ibi bice biherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. 

Umuhuzabikorwa wa M23, Benjamin Mbonimpa, akoresheje urubuga rwe rwa X, yagize ati: “Ukwihuza kw’ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa na SADC, byabahindukiye ubusa, mbese umuntu yabikuba na zero.” 

Yakomeje agira ati: “Muri Kibumba, bakubiswe, Karuba n’uko werekeza Mweso, ahajya Kashunga, bahindutse ubusa imbere ya M23.” 

Ibi abivuze mu gihe hari amakuru akomeje gutangwa na Sosiyete sivile yo muri teritware ya Nyiragongo, ko inkambi za Wazalendo na FARDC, zari ziherereye mu bice byo muriyo teritware zahindutse umuyonga. 

Nyiragongo akaba ariyo teritware ifite ibice biherereye mu nkengero z’umujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. 

Amakuru kandi avuga ko umutwe wa M23 wambuye ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa na SADC, ibikoresho byinshi birimo Imbunda zirasa kure n’izirasa hafi. 

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img