25.7 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomeIbyamamareMiss Nyambo afite ubwoba kubyara avuga ko bishobora ku mubabaza kurusha uko...

Miss Nyambo afite ubwoba kubyara avuga ko bishobora ku mubabaza kurusha uko igifu kimurya!

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Nyambo Jessica uzwi cyane nka Miss Nyambo murunganda rwa Sinema, avuga ko akurikije uko abona abagore bagiye kubyara baba bamerewe iyo bari ku gise, aterwa ubwoba n’ukuntu kiryana.

Aganira n’itangazamakuru rikorera kuri YouTube, Miss Nyambo ukunzwe cyane n’abatari bake, mu bakurikiranira ibijyanye na Sinema Nyarwanda, avuga ko ahora yibaza niba igise kizamurya kurusha uko yumva uburibwe bw’igifu.

Ati: Njye iyo mbonye umugore yigaragura hasi kubera igise, avuga ngo mama we noneho ndakubashye, ndagukunze, mbabarira ku makosa yose nagukoze, buriya aba yumvise ko mama yaciye ahakomeye kubera we.”

Yongeraho ati:” Yesu we! Igifu kijya kindya noneho ngahita mbaza muganga ngo harya igise kizandya kurusha uko igifu kiri kundya? Igifu kirandya nkumva ubuzima ndabuhaze, iyo numvise ko igise kizarenzaho mpita numva nzapfa pe! Ibaze ariko igise kikurya ukica igisebe ntunabyumve, ntakubeshye ibyo bintu nanjye bintera ubwoba.”

Kuri Miss Nyambo ngo ntiyiyumvisha ahantu abagore bakura imbaraga zo kubyara abana barenze umwe, kandi baba baribwa bikabije.

Ati: “Ahubwo se njyewe bijya bicanga, umugore arataka akavuga ngo  igise kiranyishe kirimo kumurya, akavuga ko atazongera, agatuka umugabo we, mama imbaraga zo kubyara abana 5 wazikuye he kandi igise kiryana? Wa mubyeyi we, mama wanjye ubahwa pe! Kuko njye iyo Imana itaza kubaho nari gusenga mama wanjye.”

Akomoza ku buryo afata Umunsi w’Umugore, Miss Nyambo avuga ko ashimira abantu bawutekerejeho, kubera urukundo akunda umubyeyi we (nyina), abona akwiye byinshi kandi byiza.

Soma n’iyi nkuru:  Kiliziya irasaba ko umutungo kamere wa Afurika ugirira akamaro Abanyafurika

Ati:” Iyo mfashe mama wanjye agaciro afite mu buzima bwanjye, n’ukuntu mukunda, ni abantu badasanzwe kurusha abagabo, umugore akunda umwana we ukumva birakurenze, hari ubuzima abagore banyuramo umugabo atashobora, gutwita, kujya mu mihango ya buri kwezi, ntabwo biba byoroshye. Ibyo byose umugabo akumva ari ibintu bisanzwe, kandi azi ko atabishobora, rero ni umunsi wihariye.”

Ku rundi ruhande ariko, Miss Nyambo avuga ko hari abagore badaha abagabo impamvu z’uko umugabo yamwubaha.

Ati: “Muri ubu buzima hari abantu batanga impamvu zo kutabubaha, umugore ntakubaha, ntiyubaha umuryango wawe, ugasanga ni wa mugore utamenya icyo umwana we yariye. Uzi ko abagabo benshi mu ngo ari bo bamenya abana babo, amenya size umwana yambara, akamenya ibyo akeneye, hari abagore bashaka kwisileyingira (Slaying), niba yarabyaye yarabyaye na we wite ku bana bawe, ariko niba umugore akubaha, akagukundira abana wamubyariye mwubahe nawe.”

Miss Nyambo ashimangira ko ba nyina ba abantu, ari bo bagomba kuza imbere, abandi bagakurikira, kuko iyo batabitaho ngo babakuze, batari kubona abandi bantu bahuye na bo mu buzima barimo, kuko gushimisha umubyeyi bidasaba ibintu byinshi.

Nyambo Jessica yamenyekanye  cyane muri Sinema Nyarwanda, akina muri filimi zitandukanye harimo Umuturanyi, Killaman, The Message yananditse, ndetse n’Ibanga arimo kwandika ikanakinwa  muri iyi minsi.

Miss Nyambo afite ubwoba kubyara avuga ko bishobora ku mubabaza kurusha uko igifu kimurya!

Burundi: Abapolisi barataka Inzara ndetse bamwe batangiye kukivamo

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here