37.1 C
Africa
Dinsdag, April 21, 2026
HomeIyobokamanaIbyo wa menya kuri Pastor Ezra Mpyisi wabaye umujyanama w’umwami Mutara III...

Ibyo wa menya kuri Pastor Ezra Mpyisi wabaye umujyanama w’umwami Mutara III Rudahigwa na Kigeli V Ndahindurwa

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Pastor Ezra Mpyisi yavutse mu mwaka wa 1922, avukira i Nyanza ku Ngoma y’Umwami Yuhi 5 Musinga. Ezra Mpyisi avuga ko atazi neza itariki yavukiyeho kuko muri icyo gihe babaraga iminsi bagendeye ku bihe cyangwa se ibikorwa biriho muriyo minsi.

Abyiruka, mugihe cy’ubugimbi Umwami Mutara wa III Rudahigwa wafashe izina rya Charles Leo Pierre yari kungoma akaba ari muri bake bagize amahirwe yo gukandagira mw’ishuri aho yize amashuri 8 abanza yigwagwa mu Rwanda icyo gihe aza gukomereza amashuri ye muri kaminuza yo muri zimbabwe y’abadivantitsi yitwa Solusi, ahakura impamyabumenyi muri Tewolojiya (Theology degree)

Mu 1944, Pastor Ezra Mpyisi yavuye mu kiciro cy’ingaragu ajya mu kiciro cy’abubatse ingo, yibarutse abana 8 harimo abahungu 7 n’umukobwa 1. Pastor Ezra Mpyisi afite abuzukuru 15 n’abuzukuruza 2

Mu mwaka w’ 1959, nyuma yo gutanga k’Umwami. Pastor Ezra Mpyisi yarahunze akomeza gukora imirimo ijyanye n’itorero ry’abadivantisti, yagiye yubakisha amashuri akigisha bibiliya mu bihugu nk’uburundi ndetse na DRC (Democratic Republic of Congo).

Mu 1992, Pastor Ezra n’umuryango we bagarutse mu Rwanda. mu 1996, Pastor Ezra Mpyisi yatangije kaminuza yigenga y’abadivantitsi nyuma atangiza ishuri rya bibiliya i Nyamirambo.

Akaba kandi yararanzwe no gukunda umurimo ari nabyo urubyiruko rwinshi rukwiye kwigira kuri uyu mukambwe

Imana Imwiyereke iteka aruhukire mu mahoro !

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img