21.5 C
Africa
Sondag, April 26, 2026
HomePolitikePerezida Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yakije umuriro nyuma yo gutangaza ko abasirikare...

Perezida Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yakije umuriro nyuma yo gutangaza ko abasirikare benshi b’iki gihugu bazapfira muri RDC

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa n’umuyobozi w’ishyaka EFF rihirimbanira ukwishyira ukizana mu bukungu, Julius Malema, ntibahuza imvugo ku ngabo z’iki gihugu zoherejwe ku rugamba kurwana na M23 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Ni nyuma yuko tariki ya 12 Gashyantare 2024, Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo  byemeje ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hoherejwe abasirikare b’iki gihugu 2900 mu butumwa bwakurikiye ububika babiri muri bo tariki 15 Gashyantare, bishwe n’igisasu cyaguye mu birindiro byabo muri Kivu y’Amajyaruguru. 

Ni abasirikare bivugwa ko boherejwe ashingiwe ku masezerano yo gutabarana ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Amajyepfo, SADC, bifitanye. 

Ramaphosa ubwo yari mu kiganiro mpaka mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo, yasobanuye ko byari ngombwa ko yohereza aba basirikare kugira ngo bajye gufasha FARDC n’abambari bayo kurwana na M23.  

Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko hari abazapfira muri iyi ntambara, kandi ko ari ibintu bisanzwe. 

Yagize ati “Twohereje abasirikare ba Afurika y’Epfo muri RDC mu butumwa bwa SADC. Ni nk’uko twabohereje muri Mozambique kandi birumvikana mu bihe by’amakimbirane, hari abazapfa kandi mu bihe by’intambara, hari abantu bapfa.” 

“Turi muri SADC, ni yo mpamvu iyo akarere gafashe icyemezo cy’uko tujya gufasha abantu ba RDC, Afurika y’Epfo igomba koherezayo abasirikare.” 

Malema utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo buyobowe n’ishyaka ANC, yagaragaje ko igisirikare cy’iki gihugu kidafite ubushobozi bwo kurwana na M23, kuko nta myitozo n’ibikoresho bihagije gifite. 

Uyu munyapolitiki yagize ati “Igisirikare cyacu nticyarinda n’amashu. Kohereza abasirikare ba Afurika y’Epfo muri RDC ntibikwiye, bityo bagomba gukurwayo bwangu. Si uko tutakabaye tuboherezayo ariko nta gisirikare dufite. ANC yasenye igisirikare.” 

“Bagiye kwicwa kubera ko batatojwe neza, bagomba kugaruka. Tugomba guhagarika kohereza abasirikare. Cyril Ramaphosa arashaka kwicira abana bacu muri RDC, bariya barwanyi bafite ibikoresho bihagije.” 

“Ubushize muribuka abasirikare binubiraga kutagira ibiryo. None ni nde uzarwana ashonje? Uzakoresha iyo mbunda ute mu gihe ushonje? Ni gute ikigo cya gisirikare gishya, kikabura ababashoboye kukizimya? Ubwo mu kindi gihugu, ikigo cyacu gitwitswe, ntabwo twashobora kwirinda.” 

Biteganyijwe ko Afurika y’Epfo izashora kuri aba basirikare Ama-Rand miliyari 2 mu gihe cy’umwaka. Aya angana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 133,9. 

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img