20.5 C
Africa
Donderdag, Mei 7, 2026
HomeUbutaberaUmugabo yafunzwe azira ibyo yakoreye umupangayi we w’umugore wari wambaye nka Adamu...

Umugabo yafunzwe azira ibyo yakoreye umupangayi we w’umugore wari wambaye nka Adamu na Eva bari kurya itunda.

Date:

Related stories

spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Umugabo wo mu gace ka Bulawayo gaherereye mu majyaruguru ya Zimbabwe yatawe muri yombi azira kuba yarashyize ku karubanda igits!na cye ubwo yarimo kurunguruka umupangayi we w’umugore yambaye ubusa mu cyumba cye. 

Ubwo uyu mugore w’imyaka 25 y’amavuko yarimo kwambara, nyir’inzu yakodeshaga witwa Shayne Mafoche w’imyaka 24 ngo yamurungurukiye mu idirishya ry’icyumba cye. 

Uyu mugore yaratunguwe abonye Mafoche amureba, niko kumutonganya kubera ibi bikorwa bye. Mu kumusubiza, Mafoche yaramututse maze yerekeza ku muryango w’inzu ye. 

Mafoche yahise atangira kwiyereka uyu mupangayi we. Yahise akuramo ipantaro aramwegera afashe igits!na cye, bituma uyu mupangayi ahunga ava mu cyumba. 

Uwahohotewe yahise ajya kurega kuri sitasiyo ya Polisi ya Kumalo, bituma Mafoche atabwa muri yombi. 

Abednico Ncube, umuvugizi wa polisi ya Bulawayo, yemeje ibyabaye anashimangira ko imyitwarire ya Tom ifatwa nk’icyaha. 

Yagize ati :”Kurunguruka umuntu yambaye ubusa ni icyaha. Ibikorwa bya Mafoche ni icyaha ntabwo byemewe.” 

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here