29 C
Africa
Maandag, April 27, 2026
HomeUbutaberaAgitanga amakuru yahise afungwa! RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Umurundi...

Agitanga amakuru yahise afungwa! RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Umurundi kubera ibyabaye ku mukecuru

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu batatu barimo n’umugabo ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw’umukecuru ukomoka mu Karere ka Nyanza, witwa Kabatesi Laurence w’imyaka 76. 

Amakuru avuga ko mu batawe muri yombi harimo n’umuhungu wa nyakwigendera witwa Mabuguma Emmanuel utuye mu kandi kagari ka Gasoro, mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza yazindutse aje guhinga muri kariya kagari ka Butansinda, mu murenge wa Kigoma abanza kujya gusuhuza nyina umubyara asanga yapfuye, niko kwihutira kubibwira inzego z’ibanze. 

Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze mu kariya gace yahamije aya makuru, avuga ko umuhungu we ari we watawe muri yombi akimara kuvuga ko nyina yitabye Imana.  

Ati “Umuhungu we yatawe muri yombi, nyuma yo kuvuga ko yasanze umurambo wa nyina uryamye mu rugo.” 

Abaturage babonye ku murambo wa nyakwigendera bavuze ko nta bikomere babonye wari ufite, ariko ngo wari ufite amaraso mu mazuru.  

Mu makuru yahise amenyekana ni uko RIB yataye muri yombi abarimo uyu muhungu we, ndetse hafungwa umuturanyi wa nyakwigendera witwa, Mukarugwiza Emerthe. 

Undi muntu wa gatatu watawe muri yombi ni uwo RIB yasanze mur rugo rwa Emerthe batabi bamenyereye muri kariya gace, maze ubuyobozi bumwatse ibyangombwa bye, basanga akomoka mu gihugu cy’u Burundi na we arafatwa. 

Icyakora hari andi makuru ari kuvugwa ko nyakwigendera yaba yaritabye Imana kubera yari afitenye amakimbirane n’abaturage bavuga ko “Aroga” gusa nta bimenyetse Bihari. Nyakwigendera asize abana bane barimo abahungu batatu n’umukobwa umwe. 

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here