25.1 C
Africa
Vrydag, April 24, 2026
HomePolitikeImbere ya Loni, RDC yongeye gushimangira ko umutwe wa FDLR utakibaho nyuma...

Imbere ya Loni, RDC yongeye gushimangira ko umutwe wa FDLR utakibaho nyuma y’iminsi micye isezeranyije u Rwanda ko igiye kuwusenya

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Imbere y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwemeje ko umutwe wa FDLR utakibaho kuko ngo wasenywe mu myaka yashize. 

RDC yivuguruje kuko mu nama ya Luanda yabaye tariki ya 21 Werurwe 2024, intumwa za RDC zari ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula, zasezeranyije iz’u Rwanda n’umuhuza, Angola, ko zizageza ku nama itaha muri Mata 2024 uko gusenya FDLR bizakorwa. 

Ambasaderi w’u Bufaransa muri Loni, Nicolas de Rivière, yashimye isezerano intumwa za RDC zatanze, agaragaza ko iki gihugu nikirishyira mu bikorwa, kizaba gikemuye ibibazo biterwa na FDLR birimo n’ibigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. 

Yagize ati “U Bufaransa bushyigikiye gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe no kwambura intwaro FDLR; umutwe wakoze jenoside yakorewe Abatutsi, nk’igisubizo nyamukuru ku mpungenge z’umutekano u Rwanda rwagaragaje no kugarura ukwizerana hagati y’ibihugu byombi.” 

Ambasaderi wa RDC muri Loni, Zénon Mukongo Ngay, yavuguruje isezerano intumwa z’igihugu cyabo cyatangiye i Luanda, avuga ko FDLR itakibaho, kuko ngo yasenyewe mu bikorwa byahuje ingabo z’igihugu cyabo n’iz’u Rwanda mu myaka yashize. 

Yagize ati “FDLR u Rwanda ruvuga ntabwo ari Abanye-Congo, ni Abanyarwanda bakoze Jenoside mu 1994. Ariko bahungiye muri RDC. Ingabo z’u Rwanda n’iza RDC mu myaka ishize zifatanyije mu kurandura iyi FDLR. Ibaho ku mbuga nkoranyambaga.” 

Bitandukanye n’ibyo intumwa za RDC zavugiye i Luanda, Minisitiri Lutundula ubwo yaganiraga n’abanyamakuru i Kinshasa ku wa 25 Werurwe 2024, yavuze ko igihugu cyabo nta makuru gifite kuri FDLR, asaba ababa bayafite kuyagiha. 

Lutundula yagize ati “Hashize umwaka mu izina rya Perezida na guverinoma, mbwiye Loni, Ubumwe bwa Afurika ko Congo isaba umuryango wose, buri gihugu cyaba gifite amakuru kuri FDLR ko cyaberekana aho bari, hanyuma kikadufasha kurandura iyo FDLR. Ntabwo ari ibinyoma. Ariko ntabwo baduhaye igisubizo.” 

Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Rwamucyo Ernest yasobanuye ko FDLR igihari kandi ko ikorana ikanahabwa ubufasha n’igisirikare cya RDC, agaragaza impungenge z’ingengabitekerezo ya jenoside ikomeje gukwirakwiza mu Karere k’Ibiyaga bigari. 

Ati “U Rwanda ruhangayikishijwe n’ubufasha FARDC iha FDLR. Uyu mutwe uhabwa amafaranga, intwaro kandi winjijwe muri FARDC hamwe n’indi mitwe ya Wazalendo.” 

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here