34.2 C
Africa
Maandag, April 20, 2026
HomePolitikeDore ibyo Police ya Kenya yemereye Abanyamulenge mu gihe bazaba bari mu...

Dore ibyo Police ya Kenya yemereye Abanyamulenge mu gihe bazaba bari mu myigaragambyo y’amahoro i Nairobi

Date:

Related stories

spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Ubuyobozi bwa CBRK Kenya bwatangaje ko Abanyamulenge bose batuye Nairobi bazitabira imyigaragambyo y’amahoro iteganyijwe kuba kuwa mbere tariki ya 20 Mata 2026 hagati mu mujyi wa Nairobi, mu rwego rwo kwamagana ubwicanyi bavuga ko bukomeje gukorerwa bene wabo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, hatangajwe ko iyi myigaragambyo izaba ikozwe mu ituze n’amahoro, kandi ko abitabiriye bazaba barinzwe n’inzego z’umutekano za Kenya. By’umwihariko, ubuyobozi bwa CBRK bwavuze ko Police izaherekeza umutekano w’abigaragambya imbere n’inyuma, mu rwego rwo gutuma igikorwa kigenda neza nta nkomyi.

Mu kiganiro umunyamakuru wa Afrovera.com yagiranye n’Umuyobozi wa CBRK Nairobi, Gategeko Eric, yabajijwe impamvu bahisemo gutegura iki gikorwa n’icyo bateganya kugeraho.

Gategeko Eric yavuze ko intego nyamukuru ari ukugaragaza agahinda n’akababaro batewe n’ibibazo bikomeje kuvugwa ko byibasiye Abanyamulenge bari muri Congo, ndetse no gusaba amahanga n’inzego mpuzamahanga kugira icyo bakora.

Yagize ati: “Turashaka ko ijwi ryacu ryumvikana mu buryo bw’amahoro kandi bwubahirije amategeko ya Kenya. Niyo mpamvu twasabye uburenganzira, kandi Police yaduhaye ubufasha bwo kurinda umutekano kugira ngo iki gikorwa kigende neza.”

Abajijwe niba hari impungenge z’umutekano, Gategeko Eric yasubije ko bamaze kuganira n’inzego zibishinzwe kandi bizeye ko byose bizagenda neza, asaba abazitabira kwirinda ibikorwa byose bishobora guteza imvururu.

Yongeyeho ati: “Turahamagarira buri Munyamulenge wese ugejeje imyaka y’ubukure kuba yitabira, ariko akaza yubahiriza amabwiriza yose yatanzwe.”

Biteganyijwe ko abazitabira bazahurira kuri Central Police Station iri hafi ya University of Nairobi saa mbili za mu gitondo (8:00 AM), aho urugendo ruzahera rwerekeza mu bice bitandukanye by’umujyi.

CBRK Kenya yasabye Abanyamulenge bose batuye Nairobi kwitabira ari benshi, bavuga ko ari uburyo bwo kugaragaza ubumwe bwabo no gusaba amahanga kwita ku bibazo bibangamiye umuryango wabo.

Umuyobozi wa CBRK Nairobi, Gategeko Eric

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

2 COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here