34.2 C
Africa
Maandag, April 20, 2026
HomePolitikeNdayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Date:

Related stories

spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African Union, yatangaje ko igihe haboneka impamvu y’akazi cyangwa inshingano zimusaba kugirira urugendo i Kigali, nta cyamubuza kuhagera.

Ibi yabivuze mu kiganiro yaherutse kugirana n’umuyoboro wa YouTube wa Yaga Burundi, mu gihe umubano hagati y’u Burundi n’u Rwanda umaze imyaka isaga ibiri urimo ubushyamirane bukomeye.

Iyo migenderanire mibi yagejeje aho u Burundi bufunga imipaka yabwo yo ku butaka ihuza ibihugu byombi, ibintu byagize ingaruka ku bucuruzi no ku ngendo z’abaturage.

Mu bihe bitandukanye, Perezida Ndayishimiye yakunze gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara ugamije guhungabanya umutekano w’u Burundi. Gusa u Rwanda rwagiye ruhakana kenshi ibyo birego.

Abajijwe niba hari igihe abaturage bashobora kuzamubona i Kigali nk’umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe, yavuze ko niba habaye igikorwa gikomeye gisaba uhagarariye Afurika, ashobora kujyayo nta kibazo.

Yagize ati: “Niba habaye igikorwa bavuga ko ugihagarariye Afurika agomba kujyayo, nta ngorane.”

Perezida Ndayishimiye yanavuze ko ibibazo biri hagati y’u Burundi n’u Rwanda bitagomba gufatwa nk’ibibazo bya Afurika yose, kuko ibihugu bikomeza guhura mu nama zitandukanye zo mu karere, iza Afurika ndetse n’iz’Isi.

Yibukije ko nubwo hari amakimbirane ya politiki, abaturage b’ibihugu byombi bakomeza gusabana no kugendererana. Yavuze ko Abanyarwanda benshi bagaragara mu Burundi, agaragaza ko umupaka uvugwa nk’ufunze hari uburyo abantu bakomeza kunyuramo.

Yashimangiye kandi ko nta rwango rukwiye kuba hagati y’Abarundi n’Abanyarwanda, kuko abaturage bafite amateka n’imibanire ya hafi, ahubwo ibibazo byinshi bishingira kuri politiki z’ibihugu.

Nubwo yavuze ibi byose, Perezida Ndayishimiye yongeye gushimangira ko u Burundi buteganya gukomeza gufunga umupaka wo ku butaka uhuza n’u Rwanda, ashinja Kigali gukomeza guha inzira abantu ashaka guhungabanya umutekano w’igihugu cye.

TURAGUKORERA WEBSITE, TUGANE UYU MUNSI

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here