Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe n’igisirikare cy’igihugu cye yavugaga ko inkongi y’umuriro yibasiye ikigo cya gisirikare cya Camp Base i Bujumbura yatewe n’amashanyarazi.
Ku mugoroba wo ku wa 31 Werurwe, ni bwo muri icyo kigo cya gisirikare giherereye mu gace ka Musaga, mu majyepfo y’umujyi wa Bujumbura, habaye inkongi ikomeye y’umuriro, yanakurikiwe n’iturika ry’ibisasu. Leta y’u Burundi yatangaje ko abantu 13 bahasize ubuzima.
Nyuma gato y’iyo nkongi, umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Général de Brigade Gaspard Baratuza, hamwe na Minisiteri y’Umutekano, batangaje ko umuriro watewe n’ikorwa ry’amashanyarazi ryabereye mu bubiko bw’intwaro.
Gusa mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube wa Yaga Burundi, Perezida Ndayishimiye yavuze ko ayo makuru atari ukuri, ashimangira ko aho intwaro zibikwa muri Camp Base nta mashanyarazi ahaba.
Yagize ati: “Hariya nta muriro w’amashanyarazi ubayo. Nayoboye urwego rushinzwe intwaro, ni ibintu nzi neza. Ahantu habikwa intwaro, ikizira cya mbere ni ugushyiramo amashanyarazi.”
Perezida Ndayishimiye yavuze ko inkongi nk’iyo ishobora kuba impanuka isanzwe, kuko ahabikwa ibisasu n’intwaro hakunze kuba hakeneye ubwirinzi bukomeye.
Yanavuze ko icyateye iyo nkongi kizamenyekana nyuma y’iperereza ryimbitse igisirikare cy’u Burundi cyatangiye gukora.
Hagati aho, amakuru aturuka mu nzego zitandukanye avuga ko hari impungenge z’uko icyo kigo gishobora kuba cyaragabweho igitero cya drone, nubwo nta rwego rurabyemeza ku mugaragaro.
Nyuma y’ibi byabaye, andi makuru avuga ko abasirikare barenga 30 batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare cyangwa kuba bafite aho bahuriye n’iyo nkongi.




