24.5 C
Africa
Maandag, April 20, 2026
HomePolitikeAFC/M23 yavuze ku cyifuzo cya Amerika cyo gushora imari mu birombe bya...

AFC/M23 yavuze ku cyifuzo cya Amerika cyo gushora imari mu birombe bya Rubaya bikungahaye kuri Coltan

Date:

Related stories

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...

Ese urupfu rwa Minisitiri Bugaga rufite aho ruhuriye na Leta y’u Burundi? Ibimenyetso bishya bikomeje guteza impaka

Urupfu rwa Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho w’u Burundi, Gabby Bugaga,...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Sosiyete nyinshi zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zirimo kugaragaza ubushake bwo gushora imari mu birombe bya Rubaya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahabarizwa hafi 15% bya Coltan yose iboneka ku Isi.

Leta ya RDC yamaze gushyikiriza Amerika urutonde rw’ibirombe by’amabuye y’agaciro amasosiyete y’Abanyamerika ashobora gukoreramo igenzura no gushoramo imari, hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye mu bukungu impande zombi zagiranye mu mpera za 2025.

Ihuriro AFC/M23 ryamaganye iki cyemezo cya Leta ya Kinshasa, rivuga ko gutanga ibirombe bya Rubaya kandi itabigenzura ari ikimenyetso cy’uko ikomeje gutsindwa mu ntambara imaze igihe ihanganishije impande zombi.

Nk’uko ayo masezerano abiteganya, Amerika yagombaga kubanza gusuzuma niba ibyo birombe, birimo n’ibya Rubaya biherereye muri teritwari ya Masisi, bifite amabuye y’agaciro y’ingenzi akenewe n’inganda zayo.

Nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Reuters kuri uyu wa 20 Mata 2026, umwe mu bayobozi bo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yavuze ko Leta yabo itegereje icyemezo cya nyuma cy’amasosiyete azagaragaza niba yifuza gushora imari muri ibyo birombe.

Uyu muyobozi yavuze ko Rubaya ari ahantu Amerika iha agaciro gakomeye. Yagize ati: “Rubaya ni ahantu dushaka cyane. Hari amasosiyete menshi ahafitiye inyota, kandi ibiganiro birakomeje.”

Yongeyeho ko Amerika ibona Rubaya nk’ahantu h’ingenzi hashobora kugira uruhare mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC, aho kubyaza umusaruro ibirombe byaho binyuze mu masezerano ya Washington bishobora gutanga igisubizo kirambye.

Ibirombe bya Rubaya biri mu maboko ya AFC/M23 kuva muri Gicurasi 2024. Mbere yaho byari birinzwe n’ingabo z’u Burundi, iza RDC ndetse n’imitwe yitwaje intwaro ihuriye mu ihuriro rya Wazalendo.

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here