Leta ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko nta ruhare ifite mu gutera inkunga imitwe yitwara gisirikare igamije kurinda ibirombe by’amabuye y’agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), nyuma y’amakuru yari amaze iminsi acicikana avuga ko yaba iri mu bayitera inkunga.
Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa X n’ibiro bya Amerika bishinzwe Afurika, hagaragayemo ubutumwa busobanutse bugira buti: “Leta y’Amerika ntitera inkunga imitwe yitwara gisirikare igamije kurinda ibirombe.”
Iryo tangazo ryasobanuye ko Amerika na DRC bihuriye ku ntego yo guteza imbere ubufatanye bugamije iterambere rirambye, rishingiye ku bukungu, ku mutekano ndetse no ku mikoreshereze myiza y’umutungo kamere, binyuze mu masezerano ibihugu byombi byagiranye.
Amerika yagaragaje ko ubwo bufatanye bugamije gushyiraho umusingi ukomeye watuma habaho ishoramari rinini kandi rirambye muri DRC, hibandwa ku kuba iterambere ry’ubukungu bw’igihe kirekire ari ryo shingiro ry’umutekano urambye.
Mu minsi ishize, urwego rushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri DRC rwatangaje ko hari gahunda yo gushyiraho umutwe wihariye ushinzwe kurinda ibirombe, gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko abigenga no gucunga neza amabuye y’agaciro ava mu bucukuzi.
Umuyobozi w’uru rwego yavuze ko uwo mutwe ari igitekerezo cya Perezida Félix Tshisekedi, kiri mu murongo wa politiki ye yo kuvugurura urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no guhangana n’imicungire mibi imaze igihe igaragara muri uru rwego.
Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cy’uwo mutwe kizaba kigizwe n’abantu bari hagati ya 2,500 na 3,000, bazatangira imirimo yabo mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka, nyuma yo gusoza amahugurwa yihariye agamije kubategura neza ku nshingano zabo, nk’uko byatangajwe n’abayobozi bireba.





