29.8 C
Africa
Dinsdag, April 21, 2026
HomeIyobokamanaPerezida wa Kenya arishimira umuganda wa Kiliziya Gatolika mu iterambere ry'Igihugu

Perezida wa Kenya arishimira umuganda wa Kiliziya Gatolika mu iterambere ry’Igihugu

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Perezida wa Kenya William Kipchirchir Samoei Arap Ruto yatangaje ko iki gihugu gishima uruhare Kiliziya Gatolika igira mu iterambere ry’igihugu.

Ibi yahitangaje nyuma yo kwakira no kugirana ibiganiro n’Abepiskopi mu nama yabahuje

Yagize ati: “Kiliziya Gatolika ni umufatanyabikorwa w’imena muri gahunda zitandukanye z’iterambere ry’igihugu cyacu. Twishimira umuganda wabo mu burezi, ubuzima kandi twifuza no gukorana mu guteza imbere imiyoborere myiza.”

Ibiganiro byahuje Perezida wa Kenya n’Abahagarariye Kiliziya Gatolika byabereye mu ngoro y’umukuru w’Igihugu i Nairobi.

Ku ruhande rwa Kiliziya Gatolika ibi biganiro byarimo Abepiskopi batandukanye barimo ba Arikiyepiskopi Maurice Makumba wa Kisumu, Antony Muheria wa Nyeri, Martin Kivuva wa Mombasa, Philip Anyolo wa Nairobi, n’Abepiskopi barimo Myr Dominic Kimengich wa Eldoret, Myr Michael Odiwa wa Homabay na Padiri Jude James Waweru.

Ibyo wamenya ni uko Kiliziya Gatolika muri Kenya ifite Diyosezi 24 zigabanyijemo intara z’ubutumwa 4.

Ibiganiro byabereye mu ngoro y’umukuru w’igihugu i Nairobi
Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here