24.2 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomeUbutaberaUmuganga wo muri Congo yatawe muri yombi na RIB akurikiranyweho gukorera igikorwa...

Umuganga wo muri Congo yatawe muri yombi na RIB akurikiranyweho gukorera igikorwa cy’ubunyamaswa umurwayi wari uje kwivuza mu Bitaro by’i Kigali

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umuganga w’indwara z’abagore ukorera mu Mujyi wa Kigali, akekwaho gukorera umugore wari yagiye kwivuza bimwe mu bikorwa bigize icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato. 

Ni amakuru RIB yatangaje kuri uyu wa 25 Mata mu 2024. 

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru “ko uyu muganga afite ubwenegihugu bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko akaba yakoreraga akazi ke mu Rwanda.” 

Amakuru avuga ko ibi atari ubwa mbere uyu muganga abikora kuko “abamuzi bavuze ko hari n’undi mukobwa yabikoreye ariko we ntiyajya gutanga ikirego, ahitamo kubyihorera.” 

Uyu muganga yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato. Gihanwa n’ Ingingo ya 134 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. 

Iki cyaha kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu n’ihazabu ya 1.000.000 Frw ariko itarenze 2.000.000 Frw. 

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here