26.5 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomeAndi makuruKigali: Imodoka itwara abanyeshuri b’inshuke yakoze impanuka ikomeye cyane yagize ingaruka kuri...

Kigali: Imodoka itwara abanyeshuri b’inshuke yakoze impanuka ikomeye cyane yagize ingaruka kuri barindwi

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Gicurasi 2024, ni bwo imodoka yari itwaye abanyeshuri b’inshuke bo ku ishuri rya St Nicolas riherereye mu Mujyi wa  Kigali, i Nyamirambo, yakoze impanuka, abagera kuri barindwi barakomereka. 

Iyi modoka yakoze impanuka yarimo abana 18 na bamwe mu barimu babo yagonze inzu, mu gihe iyo mpanuka yakomerekeyemo abana barindwi nk’uko Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabitangarije UMUSEKE dukesha iyi nkuru. 

SP Kayigi yagize ati “Umushoferi yamanukaga kwa Mutwe, yisanga imodoka yamwuriranye inzu hariya hantu hamanuka. Hakomeretsemo abana barindwi ariko na bo bitari cyane, bajyanwa CHUK abandi barataha.” 

Yakomeje avuga ko aba bana bashobora kuvurwa bagakira kuko batakomeretse ku buryo bukomeye. SP Emmanuel Kayigi, avuga ko yaba shoferi n’abandi barimo bo nta kibazo bagize.  

Ati “Shoferi nta kibazo yagize n’abana bari kumwe nta kibazo bagize. Imodoka yagonze inzu, irahagarara ariko yasenye inzu, iyo niyo yayitangiriye n’ipoto y’amashanyarazi.” 

SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko imodoka yari ifite ubwishingizi, gusa haza gukorwa iperereza hakarebwa niba nta burangare bwabayeho cyangwa ikindi kintu cyateye iyo mpanuka. 

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yasabye abantu muri rusange Gukurikirana no gusuzuma imodoka. Yongeye gusaba abantu batwara imodoka zitwara abanyeshuri n’abantu muri rusange kwitwararika. 

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here