29.8 C
Africa
Dinsdag, April 21, 2026
HomeAndi makuruReba amanota bagize: Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore b’Abarundi ari beza kurusha ab’Abanyarwanda

Reba amanota bagize: Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore b’Abarundi ari beza kurusha ab’Abanyarwanda

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Ubushakashatsi bwakoze n’Ikigo cyitwa Esquire, kimwe mu bikomeye mu bijyanye no kwamamaza imideli mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba bwagaragaje ko abagore b’Abarundi ari beza kurusha Abanyarwanda. 

Ubu bushakashatsi bwiswe “Esquire World Wide Beauty 2019 Survey’ bwakorewe mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari birimo: Uganda, Kenya, U Rwanda, Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Amajyepfo na Tanzania. 

Abagize uruhare muri ubu bushakashatsi (respondents) ni abagore n’abagabo ibihumbi 10 bakomoka muri ibi bihugu byo ku mugabane wa Afurika nk’uko Bigeye dukesha iyi nkuru ibitangaza. 

Esquire itangaza ko yagendeye ku bintu bitandukanye mu gukusanya ibitekerezo. Kiti “ Ni uruhurirane rw’ibintu byinshi birimo imyambarire, uburebure, imiterere y’umubiri. Ibi byose byagendeweho mu kureba abagore beza.” 

Iyi kompanyi ivuga ko nyuma yo gukusanya ibitekerezo, yasanze ibihugu bikurikirana ku buryo bukurikira mu kugira abakobwa beza. 

1.Burundi bufite amanota 85 

2.U Rwanda rufite amanota 79 

3.Uganda ifite amanota 67 

4.Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite amanota 66 

5.Tanzania ifite amanota 60 

6.Sudani y’Amajyepfo ifite amanota 60 

7.Kenya ifite amanota 45 

Abarundi baje imbere y’Abanyarwanda mu gihe abagore bo mu rw’imisozi igihumbi batajya barya iminwa mu kuvuga ko bari mu beza ku mugabane wa Afurika. Ese waba mwiza muri Afurika mu gihe mu karere utayoboye? 

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here