29.8 C
Africa
Dinsdag, April 21, 2026
HomeAmakuruUmugabo yacunze umugore we yagiye guhinga ahita afata murumuna we w’imyaka 14...

Umugabo yacunze umugore we yagiye guhinga ahita afata murumuna we w’imyaka 14 yiha akabyizi ari kwihimura ku mugore we

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

mugabo wo mu murenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare yatawe muri yombi nyuma yo gufata kungufu muramu we w’imyaka 14 y’amavuko, ubwo umugore we yari yagiye guhinga. 

Amakuru avuga uyu mugabo yacunze umugore yagiye guhinga ubundi akajya mu nzu agacana radio akamariramo volume yose, ubundi agafata kungufu uwo mwana w’imyaka 14, kubera urusaku rwa radio ntiyabashaga no gusakuza ngo hagire umwumva. 

Ubwo umugabo yari amaze gukora ibyo akora, nibwo umuturanyi yaciye aho yumva umwana ari kuririra mu nzu , amubajije amubwira ko umugabo wa mu kuruwe amaze kumufata kungufu. 

Ubwo abaturage bahuruye, bahamagara na mukuru we ava mu murima, ndetse umugabo arafatwa. Ubwo bamubazaga niba yabikoze yabyemeye. 

Uyu mugabo waje kujyanwa ku kagari, yabanje kubazwa impamvu yabimuteye avuga ko ari uko umugore we ataherukaga kumwemerera ko batere akabariro. Bityo rero ngo yasabye muramu we, amwemereye abona kubikora. 

Abaturage bose bumvise iyi nkuru bagize agahinda basaba ubuyobozi ko bwatanga ubutabera, ndetse bikabera isomo abandi bose bajya bagira icyo gitekerezo. 

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here