26.5 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomeImikinoUndi mufana ukomeye wa Rayon Sports wanayifashaga mu kiyiha amafaranga atubutse, nawe...

Undi mufana ukomeye wa Rayon Sports wanayifashaga mu kiyiha amafaranga atubutse, nawe yamaze gutera umugongo iyi kipe iyobowe na Jean Fidèle

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Kanyabugabo Mohamed Hadji wari umufana ukomeye wa Rayon Sports nawe yamaze kuyitera umugongo yigira muri Gasogi United ya KNC. 

Uyu mugabo yari umwe mu makunzi ba Gikundiro, kuko ari mu baguze itike y’umwaka wose yo kureba imikino yose ya Rayon Sports, aho yaguze iya million 1 Frw. 

Aje akurikira Sarpong nawe uherutse kuva muri Rayon Sports akajya kwifanira APR FC, avuga ko nta byishimo ayibonamo. 

Mu yandi makuru avugwa mu mikino, Ikipe ya Rayon Sports yatangiye gukorana na IFREQ ikora ibijyanye no gupima ubushobozi bw’abakinnyi kugira ngo bazamure urwego rwabo ndetse babone amakipe ku buryo buboroheye. 

Ibi bikaba byatangiriye mu Nzove kuri uyu wa gatatu tariki 8 Gicurasi, aho abakinnyi batandukanye bakoreshwaga ibizami hifashishijwe ikoranabuhanga bityo ngo bamenye uko bahagaze n’ibyo bakongeramo ingufu. 

Umuyobozi wa IFREQ Philippe de Liedekerke akaba yatangarije IGIHE ko baje mu Rwanda kugira ngo bafatanye n’amakipe n’abakinnyi bo mu Rwanda, bagamije kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru nk’igihugu yibonamo. 

Yagize ati: “U Rwanda ni igihugu cyanjye cya kabiri kuko ni ho Mama umbyara avuka. Twaje rero kugira ngo dufatanye n’amakipe mu kuzamurira urwego abakinnyi.” 

“Dufite gahunda yo gukorana n’amakipe yose mu Rwanda gusa Rayon Sports ni yo yadufunguriye imiryango bwa mbere. Turizera ko tuzakorana na benshi kugira ngo tuzamure urwego rw’abakinnyi tunabafashe kuko ni ko kamaro k’iri koranabuhanga ryacu.” 

IFREQ ni ikigo gikoresha iri koranabuhanga ryo gupima abakinnyi aho bakorerwa igeragezwa ryo mu bice bine bareba ibijyanye n’ingufu, tekinike ndetse n’uko bakomeye mu mutwe. 

Iki kigo cyavukiye mu gihugu cy’u Bubiligi kuri ubu kikaba gikorana n’amakipe arenga 10 ku Isi yose mu gihe abakinnyi bagera ku 1000 bamaze gutangira gukorana na yo. Aha, buri mukinnyi akaba agira ibihe bye bibitse bituma amenya aho yakwikosora ndetse n’abashinzwe gushaka abakinnyi bakamubona ku buryo bworoshye. 

Uretse Rayon Sports, IFREQ ikaba yaranakoranye n’ishuri rya ruhago rya PSG i Huye, mu gihe bateganya no gupima abakinnyi ba Rayon Sports y’abagore kuri uyu wa gatanu, ndetse n’ab’ishuri rya ruhago rya Bayern Munich. 

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here