37.1 C
Africa
Dinsdag, April 21, 2026
HomePolitikeGuverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yahisemo gukomeza inzira...

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yahisemo gukomeza inzira y’intambara

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Patrick Muyaya uvugira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo yari mu kiganiro na Radio Okapi, yatangaje ko ubuyobozi bw’igihugu cyabo bwafashe icyemezo cyo gukomeza intambara na M23, kuko ibiganiro amahanga asaba ko bikomeza nta musaruro bitanga, ahubwo imirwano yiyongera. 

Muyaya yatangaje ibi mu gihe ihuriro ry’ingabo zirimo iza RDC, iz’u Burundi, imitwe ya Wazalendo, FDLR n’abacancuro zikomeje guhanganira na M23 muri teritwari ya Masisi.  

Uyu munyapolitiki kandi yagaragaje ko yinubira kuba amahanga akomeje gusaba ko ibiganiro by’amahoro bya Luanda bikomeza, ariko bikaba bitagira icyo bikemura kuko bitabuza intambara gukomeza. 

Yasobanuye ko Leta ya RDC yatangiye “urugendo rwihutirwa” rwo gukemura burundu ikibazo cy’umutekano muke kimaze imyaka irenga 25 mu Burasirazuba bw’iki gihugu, kandi ngo bazabikora ku bufatanye n’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC). 

Muyaya yagize ati “Hari ibikorwa biri gutegurwa by’ingabo zacu n’iza SADC. Mu bisubizo biteganywa harimo ibya gisirikare dushyize imbere, ni na cyo dushaka kizadusaba ikiguzi cy’abantu.” 

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ishinja iy’u Rwanda gufasha M23, gusa rwo rwabihakanye kenshi, rusobanura ko rudashobora kwivanga mu bibazo by’Abanye-Congo, bishingiye ku miyoborere mibi yaranze iki gihugu.  

Ni mu gihe kandi abahagarariye guverinoma z’ibi bihugu bateganyaga guhurira i Luanda muri Mata 2024, ariko ntabwo bahuye. 

Muyaya yatangaje ko ntacyo ibiganiro byabo byakemura mu gihe avuga ko ingabo z’u Rwanda zikiri ku butaka bwa Congo.  

Guhura kw’abahagarariye izi guverinoma zitemeranya kuri ibi birego, byari byarateganyijwe ko kuzakurikirwa no guhura kwa Perezida Paul Kagame, Félix Tshisekedi n’umuhuza João Lourenço wa Angola, ariko ntibyaba. 

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here