24.2 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomeImyidagaduroBenshi baza banyizeza ibitangaza ariko bafite icyo bagamije – Pretty Banks yavuze...

Benshi baza banyizeza ibitangaza ariko bafite icyo bagamije – Pretty Banks yavuze ku mbogamizi ari guhura na zo mu muziki

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

 

Umuhanzikazi Pretty Banks yatangaje ko akomeje guhura n’imbogamizi zikomeye mu gushaka abantu bamufasha mu muziki we , aho benshi mu bamwegereye bamwijeje ubufatanye bwiza nyamara bafite icyo bagamije.

Pretty Banks, wahoze ayoborwa n’umuyobozi uzwi Jeff Kiwa, yavuze ko n’ubwo hari abantu benshi bamwegereye bamwizeza ubufatanye n’imikoranire myiza, benshi muri bo bagiye bamuca intege kuko ibyo bamwijeje bitigeze bishyirwa mu bikorwa.

Uyu muhanzikazi yavuze ko iki kibazo kimaze igihe kinini kimukomereye, cyane cyane muri uyu mwaka turimo kugana ku musozo.Yagize ati: “Nubwo ngomba gukomeza gutera imbere, kubona abantu nyabo bakwiye gukorana nanjye byangoye cyane. Ku mpamvu ntasobanukiwe neza, iki kibazo cyanyibasiye umwaka wose.”

Nubwo byagenze bityo ku bijyanye n’imiyoborere, Pretty Banks yemeza ko bitamubujije gukomeza gukora umuziki no gutanga ibihangano byiza. Yakomeje gushyira hanze indirimbo ze ku buryo buhoraho, anaharanira ko izina rye rikomeza kumvikana no kugaragara mu ruganda rw’umuziki.

Pretty Banks agaragaza ko icyizere agifite, akizera ko igihe nikigera azabona abantu baboneye bazamufasha kurushaho guteza imbere impano ye no kugera ku ntego ze mu muziki.

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here