24.2 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomeImyidagaduroNarayirangije burundu– King Saha yiyise intandaro yo gusenyuka kw’abahanzi bahujwe na Leta

Narayirangije burundu– King Saha yiyise intandaro yo gusenyuka kw’abahanzi bahujwe na Leta

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

 

Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, King Saha, yatangaje amagambo akomeye avuga ko ari we wagize uruhare rukomeye mu gusenyuka no kudindira kw’abahanzi bashyigikiwe na Leta, avuga ko yabashyize hasi burundu ku rwego rwa muzika n’inkunga y’abaturage.

Mu magambo yavugiye mu kiganiro cyakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, King Saha yavuze ko yishimira kuba yaragaragaje intege nke z’izo gahunda, ashimangira ko zitari zifite umusingi mu baturage. Yavuze ko kunenga kwe kwatumye ukuri kugaragara, bityo bamwe mu bahanzi babifitemo uruhare bagahita bacika intege mu mwuga wabo.

Yagize ati: “Nabashyize hasi bose, uhereye ku bakuru ukagera ku bato. Ndetse bagiye no mu kwiyamamaza ariko ntibabasha gukusanya abantu. Narababwiye. Ibi ni iby’Imana. Narangije byose.”

King Saha uzwiho kuba hafi y’ishyaka National Unity Platform (NUP) riyobowe na Bobi Wine, yavuze ko politiki yakoreshejwe mu muziki ariyo yawugize igikoresho aho kuba umwuga wigenga. Ibi ngo byatumye bamwe mu bahanzi barushaho kwibanda ku nama n’ibikorwa bya politiki kurusha gukora umuziki ufite ireme.

Uyu muhanzi yakomeje ashimangira amagambo ye yifashishije intsinzi ze bwite, aho yavuze ko uyu mwaka yuzuje Lugogo Cricket Oval inshuro ebyiri, anongeraho ko iyo umwaka utagenda vuba yari gutegura igitaramo cya gatatu.

Yasoje agira ati: “Abo bahanzi baratsinzwe. Bari gupfusha igihe. Babatekerera umuceri mu nama, bakirirwa bahicaye. Mujye mubareba neza, bashobora no kugira Noheli mbi.”

Aya magambo ya King Saha yongeye guteza impaka zikomeye mu bakunzi b’umuziki wa Uganda, bamwe bamushyigikira abandi bakamushinja kwishyira hejuru no gutesha agaciro bagenzi be. Icyakora, byongeye kugaragaza umwuka mubi umaze igihe mu muziki wa Uganda hagati y’abahanzi bihuje n’ubutegetsi n’abihitiyemo kwigenga.

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here