26.5 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomeImyidagaduroUmupasiteri w'Umurundi ufite impano idasanzwe yatumye Umunyarwenya acika ururondogoro

Umupasiteri w’Umurundi ufite impano idasanzwe yatumye Umunyarwenya acika ururondogoro

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Umunyarwenya Atome,umaze kumenyekana mu Rwanda no mu karere, uherutse guhurira na Samuel Eto’o Fils mu giterane cya Pasiteri Ndikumana Chris muri Côte d’Ivoire, yashimangiye ko uyu muvugabutumwa ari umuntu ushobora kwigisha isomo rikomeye ryo guca bugufi, bishingiye ku myitwarire ye gusa.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Ukuboza 2025, imihanda y’ingenzi n’imigenderano yo mu murwa mukuru Cotonou muri Benin yari yafunzwe kuva mu gitondo kubera igiterane cy’ivugabutumwa cyayobowe na Pasiteri Chris Ndikumana,ukomoka mu Burundi.

Iki giterane cyitabiriwe n’abantu basaga 150,000, harimo na Samuel Eto’o, wahoze ari rutahizamu wa FC Barcelona na Inter Milan, ubu akaba ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun, ndetse n’Umunyarwenya Atome (Diogène Gasumuni).

Mu kiganiro na ISIMBI, Atome yavuze ko imyitwarire ya Pasiteri Chris irimo kwigisha isomo rikomeye ryo guca bugufi.Ati:”Pasiteri Ndikumana aratangaje cyane. Niba hari abantu bake bashobora kukwigisha guca bugufi bishingiye ku myitwarire yabo, ni we uri imbere. Mu murimo w’Imana, ni umuntu utagereranywa.”

Atome yongeyeho ko Pasiteri Chris yagiye agabanya icyubahiro yahawe n’abantu uko yagiye azamurwa n’Imana mu gukora ibitangaza birimo no gukiza abantu batabashaga kugenda burundu. Ati:”Yatangiye kubona ko imbaraga zizamuka bitewe n’umurimo w’Imana, ariko yahisemo gukomeza kwicisha bugufi mu gihe yazamurwaga.”

Pasiteri Chris Ndikumana, ufite imyaka 51, amaze kumenyekana cyane kubera ibiganiro, amasengesho n’ubuhamya bitambutswa mu buryo bwa porogaramu akorera kuri murandasi, bikurikirwa n’abarenga miliyoni imwe. Yanashinze kandi urubuga Kanguka, rugamije gukangura imitima no gutanga inyigisho zishingiye ku myemerere ya gikristo.

 

Iki gutaramo cyitabiriwe na Samuel Eto’o wahoze ari rutahizamu wa FC Barcelona Inter Milan
Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here