26.5 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomeImyidagaduroByari bimaze igihe kirekire _ Impamvu The Ben yafashe umwanzuro wo gusubiza...

Byari bimaze igihe kirekire _ Impamvu The Ben yafashe umwanzuro wo gusubiza Bruce Melodie,abantu bagatungurwa

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

 

Nyuma y’imyaka myinshi acecetse ku magambo yamuvugwagaho, umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yafashe icyemezo cyo gusubiza Bruce Melodie, ibintu byatunguranye ariko bifite ishingiro ku bakurikiranye neza amateka y’aya makimbirane amaze igihe mu muziki nyarwanda.

Benshi bari bamaze igihe bibaza impamvu The Ben yatoboye akavuga, nyuma y’imyaka ine avugwaho amagambo menshi amwibasira, we agahitamo guceceka akayaryumaho. AFROVERA yamenye ko impamvu nyamukuru ari guca agasuzuguro.

Amakimbirane y’aba bahanzi yatangiye mu 2021, ubwo Bruce Melodie yumvikanaga mu itangazamakuru avuga ko The Ben ari umunebwe. Mu myaka yakurikiyeho, Melodie yakomeje kumwibasira mu biganiro bitandukanye, avuga amagambo menshi yafashwe nko kwiyenza no kwirata, harimo no kuvuga ko bahujwe yakubita The Ben “agakoni ku nda”.

Umwe mu bantu ba hafi ya The Ben yavuze ko ayo magambo yose ari yo yatumye afata umwanzuro wo kutongera guceceka.

Ati:“Bruce yamwiyenjeho kenshi Mugisha akaceceka. Akavuga ngo azamukubita agakoni ku nda, n’andi magambo yose uzi. Rero gahunda ubu ni uguca agasuzuguro. Ni yo mpamvu twanditse Indabo zanjye.”

Indirimbo Indabo zanjye ni yo yabaye igisubizo The Ben yahisemo gutangiriraho ubutumwa bwe. Muri yo, ashinja Bruce Melodie kwifashisha imbaraga z’umwijima, akavuga ko yangije bagenzi be mu muziki. Hari aho anavuga ko yaba yarabaswe n’ifu, asobanura nk’ibiyobyabwenge, ndetse akamwibutsa ko akwiye kubaha umukuru we, amwita “Gisamagwe” gihagarariye umuziki nyarwanda.

 

Gusa aba bahanzi bombi biteganyijwe ko bazahurira rumwe mu gitaramo “The New Year Groove” kizabera muri BK Arena tariki ya 1 Mutarama 2026, ibintu byatumye abakunzi b’umuziki bibaza uko bazitwara bahuye imbona nkubone nyuma y’ibi byavuzwe n’ibyaririmbwe.

Ifoto: Imvaho Nshya

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here