24.2 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomeIyobokamanaCardinal Kambanda yavuze ko Kiliziya zujuje ibisabwa zifungurwa, Abakristu bongere basengere hamwe

Cardinal Kambanda yavuze ko Kiliziya zujuje ibisabwa zifungurwa, Abakristu bongere basengere hamwe

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

 

Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yatangaje ko Noheli isanze Kiliziya Gatolika mu Rwanda iri mu bihe bigoye, birimo n’ibibazo bibangamiye ukwemera kw’Abakristu, by’umwihariko ifungwa rya zimwe muri Kiliziya na Paruwasi.

Mu butumwa yagejeje ku Bakristu, Cardinal Kambanda yibukije ko Yezu Kristo wavukiye abantu bose, n’Abanyarwanda yabavukiye, ariko akibaza uko asanga imitima yabo imeze. Ati: “Uwo Jambo wavukiye abantu bose, natwe hano mu Rwanda yatuvukiye. Ariko se asanze tumeze dute? Asanze dufite inyota yo kumenya Imana, ariko adusanganye n’ibibazo bikomeye bibangamiye ukwemera, adusanze mu mwijima w’ijoro ryacu, mu byaha by’isi.”

Yagaragaje impungenge z’uko muri iki gihe hari Kiliziya, Paruwasi, Santarali na Sicursales byinshi bifunze, bityo Abakristu ntibabone uko basengera hamwe. Yongeyeho ko isi iri mu rugamba rwo guteza imbere ibitekerezo bishaka gusimbura Imana, bigatuma hari abatubaha umunsi w’Imana, isengesho n’ibimenyetso Imana inyuzamo umukiro.

Cardinal Kambanda yanenze n’imyumvire y’ubu ishaka guha agaciro uburenganzira butagira imipaka, ubuyobe n’ibizira, ku buryo hari n’abasuzugurwa bazira ukwemera kwabo, hakabaho n’abatubaha Umubyeyi Bikira Mariya, nyamara ari we Imana yanyujijemo Umukiza.

Mu magambo ye yagize ati”: “Nk’uko ijisho rikenera urumuri ngo ribashe kubona, ni nako ubwenge bwa muntu bukenera Imana ngo bumenye aho buri n’aho bugana.” Yongeyeho ko umuntu ushaka Imana atayishakira mu bwenge bwe gusa, kuko ashobora kuyibona uko itari, ashimangira ko urumuri nyarwo ari Yezu Kristo, Jambo w’Imana wigize umuntu.

Yagarutse kandi ku buyobe buvugwa muri iki gihe buhakana Imana, bukavuga ko umuntu adakeneye Imana ahubwo akeneye iterambere n’ibimufasha by’umubiri gusa. Ariko ashimangira ko urugero rw’abanyabwenge baje gusura Yezu akivuka rwerekana ko umuntu adashobora kugera ku ihirwe rye atari kumwe n’Imana.

Mu gusoza, Cardinal Kambanda yihanganishije Abakristu bafite Kiliziya zifunze bakurikira inyigisho kuri YouTube, asaba by’umwihariko inzego zibishinzwe kugira icyo zikora. Ati: “Twongeye gusaba ko ababireba bagira icyo bakora, Kiliziya zifunze ariko zujuje ibisabwa zifungurwe, abana b’Imana babone uko basengera hamwe.”

Yashimangiye ko isengesho ari inkingi ikomeye mu buzima bw’umukristu, kuko umuntu ataremerewe kubaho abayeho ku by’isi gusa, ahubwo yahamagariwe ubuzima bw’iteka.

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here