26.5 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomeImyidagaduro“Indabo Zanjye” si iza The Ben? Amavu n’amavuko y’ubutumwa bukomeje kuvugisha benshi

“Indabo Zanjye” si iza The Ben? Amavu n’amavuko y’ubutumwa bukomeje kuvugisha benshi

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

 

Mu gihe ihangana ryo mu muziki nyarwanda hagati ya The Ben na Bruce Melodie rikomeje gufata indi ntera, cyane cyane biteganyijwe ko bazahurira ku rubyiniro rumwe mu gitaramo The New Year Groove kizabera muri BK Arena ku wa 01 Mutarama 2026, indirimbo “Indabo Zanjye” ya The Ben yakomeje kuvugisha benshi, bitewe n’ubutumwa bamwe bayibonamo.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo, hari ababona ko amagambo The Ben aririmba atavugira ku ndabo ze bwite, ahubwo ko yaba ari ubutumwa bushingiye ku byabaye mbere hagati ya Bruce Melodie n’umuhanzi Kizz Daniel wo muri Nigeria.

Mu 2022, ubwo Kizz Daniel yageraga i Kigali mu gitaramo yari ahuriyemo na Bruce Melodie, Bruce yamwakiriye ku kibuga cy’indege amuzaniye indabo. Icyo gihe, amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje Kizz Daniel atazifashe mu buryo bwari bwitezwe, ibintu byatumye benshi babifata nk’agasuzuguro.

Umwe mu baganiriye n’igitangazamakuru Afrovera, uvugwa ko ari hafi y’itsinda rya The Ben, yasobanuye ko indirimbo “Indabo Zanjye” yaba ishingiye kuri iyo nkuru. Yavuze ko indabo The Ben avuga atari izo asaba cyangwa ize bwite, ahubwo ko aba ashingiye ku ndabo Bruce Melodie yazaniye Kizz Daniel bakazanga.

Yagize ati: “Indabo Zanjye ntabwo ari iza The Ben. Aba avuga indabo Bruce Melodie yazaniye Kizz Daniel ku kibuga cy’indege, bikavugwa ko zanzwe bitewe n’uko Kizz Daniel ngo yarebye isura ya Bruce, inda ye n’inkweto ze, akamufata nk’udafite agaciro.”

Muri urwo rwego, bamwe babona The Ben yaba yishyize mu mwanya wa Bruce Melodie, ariko mu buryo bwo kumukwena, agaragaza uko indabo ze zigeze kwangwa atari uko zitari nziza, ahubwo bitewe n’uko uwazitanze yasuzuguwe.

Uku guhangana gukomeje gutuma indirimbo “Indabo Zanjye” irushaho gukundwa no kugibwaho impaka, by’umwihariko mu gihe abafana bategereje kureba uko The Ben na Bruce Melodie bazitwara ubwo bazaba bahuriye ku rubyiniro rumwe ku itariki ya mbere y’umwaka wa 2026 muri BK Arena.

AFROVERA.COM

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here