26.5 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomeImyidagaduroFrank Gashumba yatunguye benshi ku konsa abana, anenga inama zimwe zitangwa ku...

Frank Gashumba yatunguye benshi ku konsa abana, anenga inama zimwe zitangwa ku babyeyi

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

 

Umunyapolitiki n’umusesenguzi w’imibereho y’abantu muri Uganda, Frank Gashumba, yatunguye benshi nyuma yo gutanga ibitekerezo bye ku bijyanye no konsa abana, aho yashimangiye ko umwana akwiye konkerwa igihe kirekire kugira ngo akure neza mu buzima no mu mikurire.

Gashumba yabivuze atanga amakuru ku mubano we n’umubyeyi w’umwana babyaranye, Malaika Mutoni, babyaranye umwana w’umuhungu mu mezi make ashize. Yavuze ko kuba umubyeyi byamugiriye akamaro gakomeye, anasobanura ko yifuza ko umwana wabo azonkerwa byibura imyaka ibiri, nk’uko byamugendekeye kuri we ubwo yari akiri muto.

Ati: “Kuba umubyeyi biri kuntungura neza cyane. Malaika agomba konsa umwana wacu imyaka ibiri. Inama zo gucuka abana hakiri kare ni ukwibeshya.”

Yakomeje anenga inama zimwe zitangwa ku babyeyi, cyane cyane izishishikariza abagore kureka konsa hakiri kare, avuga ko izo nama zitajyanye n’inyungu z’umwana. Yavuze ko hari umuco uri kwiyongera wo gutesha agaciro konsa igihe kirekire, akemeza ko ibyo bidakwiye gukomeza kwihanganirwa muri sosiyete.

By’umwihariko, Gashumba yahamagariye abagore bakora imirimo itandukanye kudaha agaciro gake konsa kubera akazi, abasaba gushaka uko babyitaho nubwo baba bafite gahunda nyinshi.

Ati: “Abagore bakora ntibakwiye kureka konsa. Bashobora konsa abana babo byibura kabiri ku munsi; mu gitondo mbere yo kujya ku kazi no nimugoroba bageze mu rugo.”

Yasoje ashimangira ko konsa umwana atari inshingano y’umubyeyi gusa, ahubwo ari umusingi w’ubuzima bwe bw’igihe kirekire, asaba ababyeyi gushyira imbere inyungu z’abana babo kurusha ibindi byose.

Frank Gashumba n’ umugore
Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here