26.5 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomeImyidagaduro“Wicishije amazi, turakubonye”– Bahati Makaca yanenze The Ben ku guhurira ku rubyiniro...

“Wicishije amazi, turakubonye”– Bahati Makaca yanenze The Ben ku guhurira ku rubyiniro na Bruce Melodie

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

 

Bahati Makaca wamamaye cyane binyuze mu itsinda Just Family, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kunenga icyemezo The Ben yafashe cyo guhurira ku rubyiniro na Bruce Melodie mu gitaramo “The NU-Year Groove” giteganyijwe ku wa 1 Mutarama 2026 muri BK Arena.

Mu butumwa burebure yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Bahati Makaca yavuze ko kubona The Ben yifashisha Bruce Melodie kugira ngo yuzuze BK Arena ari nko “kwicisha amazi”, agaragaza ko The Ben ari umuhanzi ufite izina n’ubushobozi bihagije byo kwikorera igitaramo wenyine.

Yibukije ko mu mwaka ushize The Ben yari yarashoboye kuzuza BK Arena abikesha abakunzi be, bityo asanga byari bidakenewe ko yiyunga n’undi muhanzi mu gitaramo nk’iki. Ku bwe, iki cyemezo cyashoboraga gusiga icyasha ku cyubahiro The Ben yari asanzwe afite.

Bahati Makaca yakomeje anenga The Ben ku kuba yarasubije Bruce Melodie mu ndirimbo, avuga ko ibyo bitajyanye n’imyitwarire n’indangagaciro byari bimuranga mbere. Yavuze ko kumusubiza byahaye Bruce Melodie umwanya wo kwigaragaza kurushaho, ndetse bikaba byanatuma The Ben atakaza bamwe mu bafana be.

Uyu munyabigwi wigeze no gushora imari muri sinema nyarwanda, yanagaragaje impungenge ku bandi bahanzi bakorana na The Ben mu mushinga Press One, asanga bashobora kuba batishimiye uko yitwaye muri iyi minsi y’inkundura.

Ibi abitangaje mu gihe hakomeje kumvikana guterana amagambo gukomeye hagati ya The Ben na Bruce Melodie, bombi bahanganye mu kugaragaza uwaba uyoboye abandi mu muziki nyarwanda. Iyi nkundura yatangiye cyane ubwo hatangiraga gutegurwa igitaramo “The NU-Year Groove” kizabahuriza hamwe ku wa 1 Mutarama 2026.

Nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Indabo zanjye’, intambara y’amagambo yongeye kubura, aho aba bahanzi bombi bakomeje gucyocyorana. N’ubwo The Ben yari yabanje kwirinda kugaragaza ko iyi ndirimbo yayihimbiye Bruce Melodie, yaje gutangaza ko ari uburyo bwo gusubiza mugenzi we, avuga ko yari amaze igihe kinini amushotora.

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here