26.5 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomeIyobokamanaIsrael Mbonyi: Iyo numvaga ngeze ku musozo, kuririmba mu Giswahili byansubije imbaraga...

Israel Mbonyi: Iyo numvaga ngeze ku musozo, kuririmba mu Giswahili byansubije imbaraga n’icyerekezo gishya

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

 

 

Israel Mbonyi, umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no mu Karere, yatangaje ko hari igihe cyageze yumva urugendo rwe mu muziki rushobora kuba rwegereje ku musozo, ariko gutangira kuririmba mu Giswahili bikamuhindurira amateka, bikamuha imbaraga n’ubuzima bushya mu mwuga we.

Yabigarutseho mu kiganiro IGIHE Sports Club, aho yasobanuye urugendo rwe, ibihe bikomeye yanyuzemo n’icyerekezo gishya yafashe.

Uyu muhanzi umaze imyaka irenga 10 aririmba nk’uwabigize umwuga, yavuze ko mu myaka ibiri ishize ari bwo yatangiye gushyira imbaraga mu ndirimbo zo mu Giswahili, icyemezo avuga ko cyaje nyuma yo kwisanga yumva ntacyo asigaje gukora mu muziki.

Yagize ati: “Ntabwo byaturutse ku kuvuga ngo BK Arena yaruzuye, ahubwo nabazaga igisigaye gukora. Album zari zimaze kuba eshanu, numva muri njye nabuze igikurikira.”

Yakomeje avuga ko icyo gihe yahisemo gusenga asaba Imana icyerekezo, kuko yumvaga ageze aho adashobora gukomeza atazi aho ajya.
Ati: “Nabwiye Imana nti ‘mbwira icyo gukurikiza kuko nabuze igikurikira.’ Natangiye no kwibaza nti se nigire hanze? Nshake indi mirimo? Kuko bavuga ngo iyo utari gukura uba uri gupfa, iyo wumva ugeze aho wagombaga kugera biba birangiye.”

Mbonyi agaragaza ko kwakira icyerekezo cyo kuririmba mu Giswahili byatumye yiyumva nk’utangiye umuziki bundi bushya, nubwo yari awumazemo imyaka myinshi.

Ati: “Isengesho ryanjye narakiriye. Aho ni ho nakiriye ‘Nina Siri’ mu buryo bw’igitangaza, numva mbaye mushya. Kuva natangira kuririmba mu Giswahili numva ndi nk’umuntu utangiye umuziki. Sinari nzi ko hari indi Isi ntari nzi, indirimbo ziba nyinshi, numva isengesho ryanjye rirasubijwe.”

Uyu muhanzi yanavuze ko indirimbo ze azakira binyuze mu mpano eshatu yemera ko yahawe n’Imana.Ati: “Ngira impano eshatu numva Imana yampaye. Harimo impano y’Ijambo, impano yo kurota kuko ndarota cyane, ndetse n’impano y’ibyishimo. Ni yo mpamvu indirimbo zanjye ziba zimeze nk’inyigisho.”

Muri icyo kiganiro kandi, Mbonyi yahishuye ko akiri muto yari afite inzozi zo kuzaba umukinnyi w’umupira w’amaguru, nk’abandi bana benshi bo mu gihe cye.

Ati: “Ni nde mwana utarakuranye inzozi zo kuzaba umukinnyi w’umupira? Nanjye narawukinnye kandi nari mbizi. Nagerageje n’indi mikino nka Tennis na Basketball.”

Yongeyeho ko yakinnye Karate cyane, agera ku mukandara w’ubururu, ariko aza kuyireka akiri mu mashuri yisumbuye ubwo yatangiraga kwiyumvamo umuhamagaro wo kuba umuyobozi mu by’iyobokamana.

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here